Mu magambo ye yitangarije mu magambo ye binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umuhanzikazi Iggy Azalea yihanangirije abakunzi be bashyigikiye Donald Trump kutongera kumva ibihangano bye.
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2020, Iggy Azalea ukomoka mu
gihugu cya Australia, binyuze ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ukunda
ibihangano bye akaba ashyigikiye Donald Trump mu matora ko atakiri umukunzi we
koko. Uyu muraperikazi (rapper) yatangaje aya magambo nyuma y'uko ashimangiye
ibyo umukunzi w’ibihangano bye yanditse kuri uru rubuga atuka umukandida w’ishyaka
ry’aba-Republicans mu matora ya perezida muri Amerika, Donald Trump.
Nyuma yo gushimangira
ibyo umukunzi w’ibihangano bye yari amaze kwandika kuri uru rubuga, hari undi
wahise asaba Iggy kwitondera ibya poritiki. Mu magambo ye bwite, Iggy yasubije
uwitwa Boris Nikolayevich kuri Twitter ko yanga bidasubirwaho Donald Trump kandi
ko niba na we akunda uyu perezida w’ Amerika ko na we amwanze.
Uyu muhanzikazi uririmba
mu njyana ya rap, w’imyaka 30 akunzwe n’abatari bake ku isi kubera ibihangano
bye. Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga mu mwaka wa 2014
ndetse aza no ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard. Mu mizingo y’indirimbo
yakoze zamenyekanye cyane harimo: In My Defense, The New Classic, Reclassified,
Digital Restoration, End of an Era ndetse n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO