Nk'uko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri ko abaturage muri Amerika bagombaga kwerekeza mu byumba by’itora, bakerekana amahitamo yabo hagati ya Joe Biden na Donald Trump, ibyamamare bya Hollywood na byo byatangaje abo bishyigikiye.
Igihangage muri muzika, Beyoncé
ndetse akaba n’umufasha wa Jay-Z ntiyazuyaje kwerekana ko ashyigikiye
umukandida Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Aba-democrats. Beyoncé Giselle
Knowless-Carter ni igihangange muri muzika mu isi ya none dore ko amaze gusohora imizingo y’indirimbo 8. Muri iki gihe cy’amatora
yatangaje ko ashyigikiye Biden ndetse ashishikariza abatuye Texas gutora uyu
mukandida.
Abinyujije ku rubuga rwe
rwa Instagram, Lady Gaga yunze mu rya mugenzi we Beyoncé ashyigikira ibyo uyu
yari yavuze ashishikariza abatuye Texas gutora bakanashyigikira Joe Biden.
Mu gihe Beyoncé
yatangazaga uwo ashyigikiye mu matora, hari ibindi byamamare nka Lil Wayne,
Chris Evans uzwi nka Captain Amerika, Selena Gomez, Taylor Swift, Jennifer
Lopez kimwe na Cardi B na bo bagiye batangaza abakandida bari inyuma mu matora
ya perezida wa Amerika.
Abinyujije ku rubuga rwe
rwa Twitter, umuhanzi Lil Wayne yashyize hanze ifoto ari kumwe na perezida
Trump. Uyu muhanzi yanatangaje ko yishimira umwanya yahawe ndetse n’ikiganiro
yagiranye na Perezida.
Samuel Jackson, umukinnyi
wa filim uzwi ku kazina ka Nick Fury na we yashyigikiye Joe Biden mu gihe cyo
kwiyamamaza. Ku rundi ruhande ni na ko Jennifer Lopez n’umugabo we Alex
Rodriguez na bo bashyigikiye ku buryo butaziguye umukandida w’aba-democrats.
Nk'uko tubikesha
igitangazamakuru, The Independent, umukinnyi wa film Johnson Dwayne yatangaje
ko ubusanzwe nta ruhande abogamira homu matora. Uyu, yongeyeho ko kuri iyi nshuro
ijwi rye azariharira Joe Biden na mugenzi we Kamara Harris.
Ntitwakwirengagiza ko 50
Cent we yatangaje ko Joe Biden aramutse atsinze amatora yakwimuka akava mu
mujyi wa New York. Ibi bisobanuye ko ashyigikiye bidasubirwaho umukandida
Donald Trump ndetse n’ishyaka ry’aba-republicans.
TANGA IGITECYEREZO