Hirya no hino ku isi hari uduce twitiriwe abantu bitiwe n’ibigwi byabo cyangwa n’andi mateka. Imirwa mikuru ya bimwe mu bihugu by’isi na yo yagiye yitirirwa abantu. Dore imwe mu mirwa mikuru 10 yitiriwe amazina y’abantu:
1.
Washington
Washington, D.C ni umurwa mukuru
wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu murwa witiriwe perezida wa mbere w’iki
gihugu, George Washington. Washington iri mu mijyi ya mbere isurwa muri Amerika
dore ko ugendererwa n’abageze kuri miriyoni 20 ku mwaka. Ntawakwirengagiza ko
uyu mujyi ari icyicaro cy’imiryango mpuzamahanga 177. Imwe muri iyo miryango
twavuga Umuryango w’Ababibumbye, Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, Banki y’Isi
ndetse n’indi.
2.
Monrovia
Monrovia ni umurwa mukuru w’igihugu
cya Liberia kibarizwa ku mugabane w’Afurika ndetse ukaba ku nkombe z’inyanja y’
Atlantic. Uyu murwa washinzwe mu gihe cy’ingoma ya perezida James Monroe wayoboye
Amerika mu 1817-1825. Uyu mujyi witiriwe Monroe kubera ko abawushinze bari
bakubutse mu bucakara muri Amerika. Monroe yabaye perezida wa 5, akaba anafatwa
nk’umwe mu bashinze igihugu cya Leta Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
3.
Georgetown
Georgetown ni umurwa mukuru w’igihugu
cya Guyana cyo muri Amerika y’Epfo. Uyu murwa witiriwe umwami George III w’u
Bwongereza. Iki gihugu cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1966.
4.
Port Louis
Port Louis ni umurwa mukuru w’igihugu
cya Mauritius. Iki gihugu cya Mauritius kigizwe n’ ikirwa kimwe kinini ndetse n’utundi
duto duherereye mu nyanja y’abahinde. Umurwa mukuru w’iki gihugu witiriwe
umwami w’u Bufaransa Louis wa XV.
5.
Rome
Rome ni umurwa mukuru w’igihugu
cy’u Butariyani. Dukurikije igitekerezo cy’ inkuru y’ishingwa rya Rome “La
Fondation de Rome”, ivuga ko impanga za Romulus na Remus ari bo bashinze umujyi
wa Roma. Iri zina Roma, ryaturutse kuri umwe mu mpanga ari we Romulus.
TANGA IGITECYEREZO