RFL
Kigali

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe birasaba abanyarwanda kudaha agaciro ubutumwa buvuga ko ibiciro by'ingendo byasubiwemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2020 10:04
0


Mu gitondo cy'uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020 ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ubutumwa bwitiriwe Minisitiri w'Intebe buvuga ko hasubijweho ibiciro by'ingendo byari biriho mbere ya Covid-19. Kuri ubu Ibiro bya Minisitiri w'Intebe biranyomoza aya makuru bigasaba abanyarwanda kutayaha agaciro.



Mu butumwa bwanyujijwe mu kanya kuri Twitter, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byanditse biti "Serivisi za Minisitiri w'Intebe ziramenyesha Abanyarwanda bose ko ubutumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko ibiciro by'ingendo byasubiwemo atari ukuri. Turasaba Abantu bose kutabuha agaciro".

Ubu butumwa buje bukurikira ubundi bwakiriwe neza n'abanyarwanda benshi bwatangajwe ku mugoroba w'uyu wa Kabiri, aho Minisitiri w'Intebe yatangaje ko yakiriye ibibazo by'abanyarwanda birebana n'izamuka ry'ibiciro byo gutwara abantu, bityo inzego zibishinzwe zikaba zigiye kubifatiraho umwanzuro mu gihe cya vuba.

Ubwo butumwa buragira buti "Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba". Iyi nkuru nziza yatashye mu matwi y'abanyarwanda nyuma y'iminsi bamaze basaba inzego zinyuranye ziri hejuru ya RURA kugira icyo bakora ibiciro by'ingendo biherutse gutangazwa bigahindurwa.

Mu bantu batakambye basaba ko ibiciro by'ingendo bisubirwamo harimo Madamu Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda wagaragaje ko atishimiye izamurwa ry'ibiciro by'ingendo bitishimiwe n'abaturage benshi byakozwe n’Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere RURA.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio & Tv10 yagize ati :”Ni ukuri pe! Iri kwiteranya n’abaturage [RURA] mu buryo buteye ubwoba. Nta muntu n'umwe wishimye mu gihugu kubera biriya bibazo bya transports [ingendo]”. Yunzemo ati "Ndasaba Perezida wa Repubulika n'abandi bafite ububasha kuri RURA kurenganura abaturage kuko bababajwe kandi banabangamiwe cyane n'ibiciro biri hejuru cyane ishyiraho".

RURA yatangaje ibiciro bishya by'ingendo mu modoka rusange: Abaturage bati 'Ibiciro biracyahenze mutudohorere'


Abanyarwanda barasabwa kudaha agaciro ubutumwa buvuga ko ibiciro by'ingendo byasubiwemo


Aya makuru ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ni igihuha (Fake news)


Minisitiri w'Intebe yaraye atangaje ko inzego zibishinzwe zigiye gufata umwanzuro ku busabe bw'abanyarwanda bw'uko ibiciro by'ingendo bisubirwamo kuko bihanitse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND