RFL
Kigali

RURA yatangaje ibiciro bishya by'ingendo mu modoka rusange: Abaturage bati 'Ibiciro biracyahenze mutudohorere'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2020 9:36
2


Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by'ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. RURA yatangaje ko ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa kuva uyu munsi, bikaba bizongera gusubirwamo nyuma y'umwaka umwe.



Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12/10/ 2020, RURA yamenyesheje Abaturarwanda bose amabwiriza akurikira arebana n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, agomba kubahirizwa guhera tariki ya 15/10/ 2020. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y'abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by'umubare w'abagenzi bicaye, na 50% by'abagenda bahagaze.

RURA yatangaje kandi ko ibiciro by'ingendo byahinduwe. Ku bakora ingendo zihuza intara, igiciro cyagabanutse kiva kuri 30.8 kijya kuri 25.9 Frw kuri Km/ku mugenzi. Ingendo zo mu mujyi wa Kigali, igiciro cyagabanutse kiva kuri 31.9 kijya kuri 28.9 Frw kuri Km/ku mugenzi. Ku biciro bishya biriho ubu, kuva i Nyabugogo ujya Gicumbi ni 1,500 Frw, Nyabugogo-Nyagatare ni 4,290Frw, Nyabugogo-, Rusumo ni 4,400 Frw, Nyabugogo-Nyanza ni 2,310 Frw, Kimironko-Down town taxi park ni 318 Frw.

RURA yasabye abagenzi gukomeza kwishyura bifashishije ikoranabuhanga. Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirashishikarizwa guhora zifunguye ibirahure uretse mu gihe hari imvura. Abagenzi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Kutubahiriza aya mabwiriza yashyizweho, birahanirwa.

RURA yatangaje umurongo utishyurwa abantu bashobora gukoresha basobanuza ku bijyanye na serivisi zo gutwara abantu, uwo murongo ni 2222. Abagenzi basabwe kumenyesha RURA igihe cyose babonye imodoka yarengeje umubare w'abagenzi wagenwe. Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, RURA yibukije abantu ko ku bufatanye bwayo na Polisi, bakora ubugenzuzi mu rwego rwo kugenzura ko imodoka zubahiriza ibiciro by'ingendo ndetse n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu baturage batangaje ko ibiciro bigihenze babigereranyije na mbere ya Covid-19

Mu bitekerezo banyujije ku rubuga rwa Twitter bavuga ku itangazo rya RURA, Nshimiyimana Peter yagize ati "Urabivuga urabizi, njye numiwe kuki se ubundi twavaga i Rwamagana kugera i Kigali ku1,250rwf none bikaba ari 1560 rwf, kandi n'ubundi mbere twaruzuraga imodoka 100%. Ibyo bagendeyeho byanyobeye. Jean Maurice ati "Ongeraho ko na essance yagabanutse igiciro kikaba make munsi y'igiciro cya mbere ya covid-19". 

Bonny Ndekezi yagize ati "Ibi biciro nanjye ntabwo byanyuze rwose. Niba imodoka zemerewe gutwara abagenzi bicaye yose 100%, bivuze ko ibiciro byagakwiye gusubizwa uko byari bimeze mbere". Ndayambaje Jean Pierre ati "Egoko, ko mbona ari bwo ibiciro byiyongereye kandi essence yaramanutse, ikindi umubare w'abagenzi wiyongereye none Kimironko-Nyabugogo muyakuye kuri 383 agiye kuri 390 ?". 

Aime Flora yanditse ati "Nanjye nibyo nibazaga, aho kutugabanyiriza bongereye ahubwo, badukubitiye mu igunira kabisa." Eric Harerimana yasabye RURA kubadohorera kuko ibiciro bigihenze cyane, yagize ati "Ibiciro biracyahenze cyane pee. Mugerageze mutudohorere! Inyungu ni iza ba nyir'imodoka kurusha abaturage. Leta nidutabare twe rwose". Uwitwa Sam Imfurayase ati "Kigali-Rubavu ni 4040 F ? Hahindutse iki ko imodoka igiye gutwara 100%, gute igiciro kiyongereyeho igihumbi cyose ugereranyije na mbere ya Covid-19,..".


Itangazo rya RURA ku biciro bishya by'ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange

Ibiciro bishya by'ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange


Ibitekerezo cy'abaturage ku biciro bishya by'ingendo mu mdoka rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther3 years ago
    Ubuse koko mwadufashije ibiciro biracyari hejuru pe!
  • byukusenge herege3 years ago
    yewe ndabona ibicyiro byige ndo bitoroshye habe nagato umugani nukwiki riza banyi rimodoka.sawa murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND