RFL
Kigali

Ibiciro ntibigiye kuvugururwa! RURA yatangaje ibyo yagendeyeho ishyiraho ibiciro by'ingendo byijujutiwe n'abarimo Clarisse Karasira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 10:24
1


Impaka ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo mu modoka rusange byashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorera (RURA) zambukiranyije icyumweru, ndetse uru rwego ruravuga ko rutiteguye guhita ruhindura ibi biciro. Kuri ubu RURA yasobanuye ibyo yagendeyeho mu gushyiraho ibi biciro by'ingendo bitari kuvugwaho rumwe n'abaturage.



Ibiciro by’ingendo mu mudoka rusange byatangiye kubahirizwa kuva ku wa 15 Ukwakira 2020. Ni ibiciro bitanyuze umubare munini, abakoresha imbuga nkoranyambaga bifashisha icyiswe Hashatag ya #RURA4Transportfairness botsa igitutu RURA.

Abakoresha murandasi bahurije ku kuvuga ko ibi biciro byashyizweho hirengagijwe ko abanyarwanda bari guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. No kuba hataritawe ku kuba hashize igihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bibamanutse.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2020 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame niyo yemeje ko imodoka rusange zitwara abagenzi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gutwara abantu 100%.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe imodoka zitwara abantu 50% mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Mu bagaragaje ko batishimiye ibiciro by’ingendo mu mudoka rusange, byashyizweho na RURA, barimo n’umuhanzikazi Clarisse Karasira wasabye uru rwego kongera gutekereza ku batega izi modoka.

Mu gusubiza, RURA yabwiye Clarisse Karasira ko ‘ishyiraho ibiciro hagendewe ku kuringaniza abaturage n’ababaha serivisi’.Ikomeza ivuga iti "Nanone turi gutekereza cyane ku bagenzi ari nako gukomeza kuganira n’abo bireba bose ngo habe haboneka igisubizo kinoze".

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimye RURA ku bwo kumva gutakamba kwe. Avuga ko afite icyizere ko izagera ku gisubizo gihamye hagendewe ku kutagira uruhande nta rumwe rubogamirwaho mu bo bireba.

Mu kiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko ibiciro by’ingendo bya mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka mu Rwanda, byagombaga guhindurwa muri uyu mwaka nyuma y'uko byari bimaze imyaka 2 dore ko byaherukaga guhindurwa mu mwaka wa 2018.

Ibiciro bishya by'ingendo biherutse gushyirwaho, yatangaje ko byari bihari mbere y'uko Covid-19 iza ahubwo igihe cyo kubitangaza kikaba kitari cyakageze.Avuga ko mu Mujyi wa Kigali hari ‘ligne’ muri 57 harimo eshanu aho igiciro kiyongereye, ndetse ko mu Ntara ntaho igiciro kiyongereho.

Yavuze ko aho igiciro cyazamutse byatewe n’uko basanze bari baribeshye ku bipimo by’umuhanda bafashe mu 2018, aho bongeye gusubiramo bagasanga nk’umuhanda Nyacyonga ugana mu Mujyi, ureshya na 14Km na metero 100 mu gihe mu 2018 bari babonye ko ungana na 10km.

Yavuze kandi ko umuhanda Kimoronko ujya Nyabugongo basanze ungana na 13Km na metero 500 mu gihe mu 2018 bari babonye ko ureshya na 12Km.

Avuga ko n’umuhanda wa Batsinda, Kibaya unyura Kanombe ujya Remera hari ikiyongereho ku mafaranga y’urukundo, kuko abakoreraga muri iyi mihanda bababwiraga ko bakorera mu gihombo, bagasaba ko ibiciro byavugurwa.

Ku bijyanye n'abaturage bavuga ko RURA yita cyane ku nyungu za ba nyiri modoka aho kwita ku nyungu z'umuturage, yasobanuye ko atari ko bimeze, atanga urugero rw'ukuntu mu gihe gishije uru rwego rwitaye cyane ku muturage aho rwirinze gukuba inshuro ebyiri igiciro cy'urugendo ubwo imodoka zitwara abagenzi zatwaraga 50% by'abagenzi zisanzwe zitwara.

Uyu muyobozi avuga ko ibi biciro bishya byashyizweho bagendeye ku mutarage, ariko kandi banareba kuri ba nyiri modoka kugira ngo bafashwe gukomeza gukora. Yagize ati:

Twasanze ari ngombwa gushyiraho igiciro twitaye ku buremere, ku mutarage ariko nanone tukareba y’uko byibuze wa wundi utanga serivisi abonye ubushobozi bwo gukomeza gutanga serivisi, kubera y’uko iyo udashyizeho igiciro gikwiye tugira ikibazo cy’aho na wa wundi wagombaga gutanga serivisi agera ahantu akaba yahagarika kuyitanga.

Soma: Clarisse Karasira yijujutiye ibiciro bishya by'ingendo zo mu mudoka rusange byashyizweho na RURA

Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko bazirikana ingaruka Covid-19 yagize ku buzima bw’igihugu kandi ko bari kurwana no gushaka igiciro gikwiye kitaremereye umuturage cyane ariko nanone utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.

Yavuze ko bari kuganira n’inzego zitandukanye kugira ngo umuturage afashwe ye gukomeza kuremerwa n’ibiciro by’ingendo, ariko kandi ngo ntihagiye kuvugururwa ibiciro.

Ati “Ariko ntabwo uyu munsi navuga nti ‘tugiye kuvugurura ibiciro kuko nanone ibyo biciro tuba twarabyizeho, tuba twaragenzuye, tuba twarakoranye n’inzego zitandukanye, ari abo muri Minisiteri y’Imari, ari abo muri BNR, inzego zitandukanye tugasuzuma neza imibare tuba dukoresha.”

“Ntabwo ikibazo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo bihari muri rusange. Ubushobozi bukeya numva twakomeza mo tugakorana n’inzego zitandukanye mu gushakisha uburyo ubwo ari bwo bwose bwafasha kugira ngo umuturage ataremerwa cyane.”

RURA yabaye RURA kuri Twitter!

Pam Mudakikwa yagize ati “Hari uwambwiye ko RURA yabikoze kugira ngo ba nyir'imodoka bashobore gukomeza gukora, tutazisanga twongeye kurira ngo turaye ku mirongo twabuze imodoka...bivuze se ko nta munzani ushoboka hagati y'umuturage n'utanga serivisi bombi bakanyurwa? #RwOT #RURA4TransportFairness.”

Peter Nkundwa ati “Usibye banyiri ibinyabiziga nta wundi muntu numwe wakwishimira biriya biciro, ufashe ligne kimironko mu Mujyi ukazenguruka CHIK mbere ya Covid-19 yari 253, muri Covid-19 hicara 50% yari 367. None ubu hicara 100% ni 434 kuko bakuyemo ligne 2, igarukira muri gare, nizenguruka.”

Aristarque we yagize ati “Ibihe agaciro. Tuzi ko His Excellency PaulKagame udukunda kandi wita ku banyarwanda adufasha iki kibazo kigakemuka. Naho RURA izamura ibiciro kandi tugikeneye kwiyubaka nyuma ya Covid-19, ntekereza ko yakwisubiraho kandi biracyashoboka.”

Mutangana Ben ati “Ikigaragara ni uko ntacyo twabihinduraho, ubwo umwanzuro RURA yarawufashe, ariko haricyo nyisabira n'izindi nzego zirenganya abanyarwanda, ntibazongere kutubwira ko ibyo bakora babikora ku nyungu z'abanyarwanda, bajye bicecekera.”

Musabyimana Joseph ati “Nanjye mbona ko no mu Ntara babizamuye, ahantu wagenderaga 3200 Frw ubu byabaye 4190 Frw urumva ko RURA igomba gutekerereza abanyarwanda. Kuki mwongera ibiciro bya transport imishahara y'abakozi yo ntiyongerwe. Nimutabare abaturage kuko babirenganiramo. Tugiye kureba Impact yabyo.”

Soma:  RURA yatangaje ibiciro bishya by'ingendo mu modoka rusange: Abaturage bati 'Ibiciro biracyahenze mutudohorere'

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimye RURA avuga ko afite icyizere cy'uko izagera ku gisubizo gihamye


Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko batiteguye guhita bahindura ibiciro by'ingendo byatangiye kubahirizwa mu minsi ine ishize








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MBARUSHIMANA ETIENNE3 years ago
    NUKURI TURABASHIMIRA KUBWUBUSHISHOZI MURI KUBIKORANA.





Inyarwanda BACKGROUND