RFL
Kigali

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Ssebabi umugabo mubi kurusha abandi! Yarongoye umugore wa 3 w'ikizungerezi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/09/2020 13:48
0


Ssebabi wegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi muri Uganda, nyuma yo kurongora umugore wa gatatu w’ikizungerezi byatangaje rubanda ndetse imbuga nkoranyambaga yazihariye, inkuru ye ni yo iri kuvugwa cyane aho benshi bari kwibaza niba adakoresha amarozi.



Godfrey Baguma w’imyaka 47 bakunze kwita Ssebabi, ni we wegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi muri Uganda mu mwaka wa 2002. Asanzwe ari umunyarwenya wabigize umwuga, gusa guca akagahigo ko kwegukana iki gihembo byamugize icyamamare ku buryo umwuga we wo gusetsa no gushimisha rubanda bimwinjiriza agatubutse.

Ssebabi yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane igitsinagore. Biragoye kwiyumvisha uburyo amaze kurongora abagore batatu bakiri bato kandi b'ibizungerezi. Nyuma yo gukora ubukwe akarongora umugore wa gatatu w’ikizungerezi benshi bakomeje kwibaza niba nta marozi akoresha amufasha kwigarurira imitima y'abakobwa beza. Magingo aya afite abana barindwi barimo babiri yabyaranye n’umugore wa mbere n’abandi batanu yabyaranye n’umugore wa kabiri.

Ssebabi urongoye umugore wa 3 w'ikizungerezi mu 2002 yegukanye igihembo cy'umugabo mubi kurusha abandi


Ubukwe bwa Ssebabi bwavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND