Migi wari umaze imyaka 14 akinira ikipe y’igihugu Amavubi wanayifashije mu mikino mpuzamahanga itandukanye yitabiriye, yamaze gutangaza ko nta wundi mukino azakinira Amavubi nyuma y’igihe kirekire adahamagarwa.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC yamaze gutangaza ko yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba avuga ko nta mukino n’umwe azongera gukinira ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 14 ayikinira.
Aganira na Radio Flash kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, Migi yatangaje ko nyuma yo gufata umwanya uhagije akabitekerezaho, atazongera gukinira Amavubi ahubwo azakomeza gukinira amakipe asanzwe guhera mu Ukwakira 2020.
Yagize ati “Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta wundi mukino nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintu bitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye, nafashwe umwanya uhagije wo kubitekerezaho n’umuryango wanjye”.
Migi atangaza ko igihe kigeze ko atanga umwanya abakinnyi bakiri bato nabo bakagaragaza icyo bashoboye bagatanga umusanzu wabo mu ikipe y'igihugu.
Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina mu ikipe ya KMC muri Tanzania, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2006, akaba yarakiniye ibyiciro bitandukanye birimo ikipe y’abatarengeje imyaka 20, 23 ndetse n’Amavubi makuru.
Migi kandi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, APR FC, akinira amakipe yo hanze harimo Gormahia yo muri Kenya, Azam na KMC zo muri Tanzania.
Migi ni umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi mu byiciro bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO