Kigali

Perezida Kagame yifatanyije n’abakunzi ba Arsenal FC kwishimira igikombe cya FA Cup iyi kipe yegukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/08/2020 0:02
0


Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC ubwo yegukanaga igikombe cy’Igihugu (FA CUP) nyuma yo kwisasira Chelsea FC ku mukino wa nyuma ibitego 2-1 muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-20.



Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 01 Kanama 2020, mu Bwongereza ni bwo hakinwaga umukino wa nyuma wa FA Cup, umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Chelsea, warangiye Arsenal itsinze Chelsea ibitego 2-1, bituma Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yifatanya n’abandi bakunzi b'iyi kipe kwishimira intsinzi.

Umukino wari usobanuye byinshi kuri Arsenal wasojwe yegukanye igikombe cya FA Cup itsinze Chelsea ibitego 2-1, byatsinzwe na Christian Pullisic ku ruhande rwa Chelsea, ndetse n’umunya-Gabon Pierre Emerick Aubameyang watsindiye Arsenal ibitego bibiri muri uyu mukino.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal ku bw’intsinzi yabonye, ndetse avuga ko nk’abafana bazakomeza kuyishyigikira. Yagize ati "Urakoze Arsenal ku bw’intsinzi wari ukwiriye kandi yari ikenewe - FA CUP. Twebwe, abafana n’abakunzi dukomeje kukugirira icyizere, reka twiyemeze ibindi byinshi. Twabishobora"!

Arsenal FC ni ikipe isobanuye byinshi ku Rwanda n'Abanyarwanda batari bacye dore ko ifite imikoranire ya hafi n'iki gihugu muri gahunda ya 'Visit Rwanda' yo gushishikariza amahanga gusura u Rwanda bakirebera ibyiza bitatse iki gihugu. Kuri ubu iyi kipe yahaye ibyishimo abakunzi bayo, yegukana igikombe cya FA Cup itsinze ikipe ya Chelsea FC.

Ni igikombe cya 14 cya FA CUP, Arsenal yegukanye, ndetse ikaba ari yo kipe mu Bwongereza imaze kwegukana ibikombe byinshi muri iri rushanwa. Ibi byanahise biyihesha itike yo kuzakina amarusha ya UEFA Europa League, kabone n'ubwo yabaye iya munani muri shampiyona.


Perezida Kagame yifatanyije n'abakunzi ba Arsenal mu byishimo by'igikombe cya FA Cup



Arsenal yegukanye igikombe cya 14 cya FA Cup mu mateka


Perezida Kagame hamwe na David Luiz wa Arsenal ubwo uyu mukinnyi aheruka mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND