Kuwa Mbere w’iki cyumweru turimo umuherwe Jeff Bezos umutungo we wiyongereyeho asaga miliyari $13 mu munsi umwe gusa, ibi bikaba ari ubwa mbere bibayeho aho umuntu umwe yinjiza amafaranga angana gutya kuva mu mwaka wa 2012.
Amakuru
avuga ko uyu mugabo abaye uwa mbere uciye aka gahigo ko kwinjiza amafaranga
angana gutya kuva mu mwaka wa 2012 ikigo Bloomberg cyashyiraho uburyo bujyanye
no kubara imari y’abaherwe ba mbere kuri iyi si dutuye.
Jeff Bezos
nyiri kampani ya Amazon.com ikora ubucuruzi kuri internet yatangiye icuruza
ibitabo, nyuma iza kwaguka ikora n’ubundi bucuruzi butandukanye kuri interinet.
Ubu iyi kampani ya Amazon ni imwe muri kampani zifite agaciro kanini ku isoko ku
isi.
Jeff Bezos ubu ni we muherwe wa mbere ku isi
Imigabane
ya Amazon.com kuwa mbere yazamutseho 7.9% ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye kuva
mu kuboza 2018 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Time. Kugeza ubu uyu mugabo
Jeff Bezos niwe ukize kurusha abanda kuri iyi si n’umutungo ungana na Miliyari
$189.3 nkuko biherutse gutangazwa n’ikinyamakuru Forbes gikora urutonde rw’abatunze
agatubutse ku isi.
Mu gihe
isi yose iri mu bibazo by’ubukungu kubera icyorezo cya Coronavirusi, umutungo w’uyu
mugabo ntusiba kwiyongera umunsi ku munsi, aha twavuga nko muri uyu mwaka
turimo wonyine umutungo we ubarirwa agera kuri miliyari $189.3 aho
wiyongereyeho asaga miliyari $74 kuva mu mwaka ushize wa 2019 nkuko
ikinyamakuru Forbes kibitangaza.
Uyu mugabo
wenyine ubu umutungo afite arusha agaciro ku isoko ry’imari ibigo bitandukanye
bikomeye kuri iyi si biromo ibigo nka Exxon Mobile Corp., Nike Inc na McDonald’s.
Nyuma yuko atandukanye n’umugore we Mackenzie Bezos umwaka ushize, bagabanye
imwe mu mitongo. Kubera gatanya yabaye hagati ye n’umugabo we yatumye uyu
mugore nawe ahita ajya ku rutonde rw’abaherwe ku isi.
Jeff Bezos n'uwahoze ari umugore we Mackenzie Bezos
Kuri uyu wa mbere gusa, uyu wahoze ari umugore we yinjije asaga miliyari $4.6 aho ubu ari ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’abaherwe ku isi. Kubera gahunda ya guma mu rugo yatewe ni cyorezo cya Coronavirusi, ibigo bitandukanye cyane cyane iby’ikoranabuhanga byarungutse cyane.
Muri ibi bigo by’ikoranabuhanga
byungutse cyane twavuga nka Zoom, Facebook n’ibindi. Mark Zuckerberg nyiri
Facebook wenyinye muri uyu mwaka umutungo we wiyongereyeho agera kuri miliyari
$15, nubwo hari amakuru avuga ko hari bimwe mu bigo byahagaritse kwamamariza
kuri Facebook.
Src:
Bloomberg & BBC
TANGA IGITECYEREZO