Muri gahunda yo gusubukura shampiyona y’u Bwongereza, Premier Leage, hafashwe ingamba zo kubanza gupima abakinnyi b’amakipe yose kenshi gashoboka, abashinzwe gutegura iyi Shampiyona bemeje ko hari abantu batandatu bo mu makipe atatu byagaragaye ko banduye COVID-19 mu cyiciro cya mbere cy’ibipimo byafashwe.
Mu
cyumweru gishize hafashwe ibipimo 748 hagati y’abakinnyi n’abandi bo mu ikipe,
mu makipe yose akina Premier League.
Abashinzwe
gutegura iyi shampiyona batangaje ko
abasanganwe iki cyorezo bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi ndetse
ntibemerewe kugera ku kibuga cy’imyitozo.
Amakuru
ku makipe n’abantu banduyeagizwe ibanga, ntibigeze batangazwa ku bw’umutekano wabo.
Byitezwe ko icyiciro cya kabiri cyo gufata ibipimo kizakorwa muri iki cyumweru.
Premier
League yagize iti “Uyu munsi turemeza ko ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi no
ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi, abakinnyi 748 n’abandi bo mu ikipe bapimwe
COVID-19”.
“Muri
abo, batandatu byagaragaye ko banduye, ni abo mu makipe atatu. Abakinnyi
cyangwa umuntu wo mu ikipe wanduye azishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi”.
Guhera
kuri uyu wa Kabiri, amakipe yemerewe gusubukura imyitozo, abakinnyi bakorera mu
matsinda mato agizwe n’abantu bane cyangwa batanu, ariko bategerana kuko batemerewe
gkoranao.
Biteganyijwe
ko mu cyumweru gitaha aribwo abakinnyi bashobora gukora imyitozo begeranye mu
gihe tariki ya 12 Kamena Premier League ishobora gusubukurwa hakinwa imikino
yari isigaye.
Aho
biteganyijwe ko amakipe yose azacumbikirwa mu mahoteli, hakanatoranywa ibibuga
imikino izajya ikinirwaho mu muhezo.
TANGA IGITECYEREZO