Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, umunyabigwi Cristiano Ronaldo yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Juventus, aje gukorerwa ibizamini by’ubuzima nyuma y’ibyumweru hafi icumi byose adahari, maze agaragariza itangazamakuru ko ameze neza, yiteguye gusubukura imyitozo.
Cristiano
w’imyaka 35 y’amavuko yasesekaye mu mujyi w’i turin ahari ikibuga cy’imyitozo cy’ikipe
ya Juventus, nyuma y’amezi abiri ari ku ivuko i Madeira muri Portugal.
Uyu
mugabo ufite Ballon d’Or eshanu yari amaze ibyumweru bibiri mu kato mu rugo rwe
mu mujyi wa Turin nyuma yo kumara iminsi micye avuye muri Portugal.
Nyuma
y’umukino wa shampiyona y’u Butaliyani Juventus yatsinzemo Ac Milan 2-0 tariki
ya 08-Gashyantare 2020, Cristiano kimwe n’abandi bakinnyi ba Juventus bahise
bajya mu kato, we yerekeza i Madeira muri Portugal.
Kuri
uyuwa kabiri, nibwo Cristiano yuasesekaye ku kibuga cy’imyitozo cya Juventus
maze yakirwa n’abanyamakuru, abafotozi n’abafana bacye bari bahari.
Akigera
ku kibuga, Cristiano yamanuye ikirahuri cy’imodoka ye maze araseka, yereka
urutoki rw’igikumwe abari aho.
Kimwe
n’abandi bakinnyi bosebakina muri Serie A , Ronaldo nawe yapimwe icyorezo cya
COVID-19 anakorerwa ibizamini by’imbaraga.
Gusa
kugeza magingo aya, ikipe ya Juventus ntabisubizo iratangaza.
Uyu
Ni umwaka we w’imikino wa kabiri muri Serie A, agiye gutwarana na Juventus
igikombe cya kabiri cya shampiyona cyikurikiranya.
Juventus
iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho irusha Lazio inota rimwe gusa.
Shampiyona
yasubitswe Ronaldo ari mu bihe byiza, dore ko yari amaze gutsinda ibitego 21 mu
mikino 22 ya Serie A.
AMAFOTO YA CRISTIANO ASESEKARA KU KIBUGA CY'IMYITOZO I TURIN
TANGA IGITECYEREZO