Kigali

Biravugwa: Karekezi Olivier yamaze gusinya muri Kiyovu Sports nk’umutoza mukuru mu myaka 2 iri imbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 12:17
0


Umunyabigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Olivier Karekezi, biravugwa ko yamaze gusinya imbanziriza masezerano y’imyaka ibiri atoza ikipe ya Kiyovu Sport, agasimbura Ruremesha Emmenuel wari umutoza mukuru by’agateganyo, nyuma y’ibiganiro impande zombi zimazemo igihe.



Kuri ubu Karekezi Olivier aherereye mu gihugu cya Sweden, ahabarizwa umuryango we ndetse akaba ari naho akorera akazi ke kajyanye n'ibyo gutoza, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari amaze guhesha ibikombe bibiri.

Mu cyumweru gishize nibwo Inyarwanda yabagejejeho inkuru yari yamenye ko Karekezi ari ku muryango winjira muri Kiyovu Sports, nyuma yuko nawe ubwe yemeye ko yatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bigeze kure, ariko yavugaga ko ibiganiro bitararangira ngo asinyire  ikipe y'Urucaca.

Amakuru agezweho kuri ubu, aravuga ko umutoza Karekezi Olivier Fils, yamaze gusinya imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri agomba gutoza iyi kipe y’ubukombe mu rw’imisozi igihumbi, mbere yuko impande zombi zumvikana kuri byose ubundi agatangira akazi mu mwaka utaha.

Gusa ariko ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwo bwahakanye aya makuru bwivuye inyuma, aho Ntarindwa Theodore usanzwe ari visi perezida wa mbere w’iyi kipe akaba n’umuvugizi wayo, avuga ko ayo makuru azana Karekezi muri Kiyovu atari ukuri.

Karekezi naramuka aje muri Kiyovu Sport, ubwo azaba abaye umutoza wa gatatu uyitoje mu myaka ibiri ikurikirana, nyuma ya Mugunga Dieudonne Buruchaga waje gusimburwa na Ruremesha Emmenuel mbere yo gusoza imikino ibanza.

Olivier karekezi aheruka mu Rwanda ubwo yatoza ikipe ya Rayon sports akayihesha ibikombe byose yakiniye akariko akayisohokamo amasezerano ye atarangiye nyuma y'ubwumvikane buke bwabayeho hagati ye n'ubuyobozi bwayoboraga iyi kipe.

Karekezi yakinnye mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda, Norvege, Sweden, tunisia n'ahandi.

Karekezi wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, yari mu ikipe yanditse amateka atazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda, yo kujya mu gikombe cya Afurika CAN 2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rihatse ayandi kuri uyu mugabane.

Biteganyijwe ko Olivier Karekezi, azatangira gutoza Kiyovu sports mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.


Biravugwa ko Karekezi Olivier yamaze gusinya imyaka ibiri muri Kiyovu Sport





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND