Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ibikorwa by’imikino by’ingenzi harimo na shampiyona y’u Bwongereza ‘English Premier League’ bishobora gusubukurwa mu byumweru bitatu biri imbere, ariko imikino igakinwa nta bafana bari muri Stade.
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020, ni bwo guverinoma y’u Bwongereza
yashyize hanze inyandiko y’amapaji 50 ikubiyemo amabwiriza yo koroshya ingamba
zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Muri
iyi nyandiko harimo ibikorwa byakomorewe,
byemererwa gutangira tariki ya 1 Kamena, muri byo harimo iby’umuco na siporo,
bizajya biba mu muhezo, bikerekanwa kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda ko
byahuza abantu benshi.
Muri
iyi nyandiko Minisitiri Boris Johnson, yafashe umwanzuro wo koroshya gahunda ya
Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ariyo mpamvu yemereye n’imikino
kuba yasubukurwa.
Aya
mabwiriza avuga ko kongera gufungura ibibuga byakira abantu benshi nka stade
z’imikino, bizakorwa mu gihe bizaba bigaragaye ko umubare w’ubwandu umaze
kugabanuka bigaragara.
Amakipe
agize Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, yahuye
kuri uyu wa Mbere mu nama yiga ku buryo bwo kongera gusubukura imikino.
Premier
League yasubitswe kuva tariki ya 13 Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus
cyibasiye Isi, ariko hifuzwa ko yasubukurwa muri Kamena, hakinwa imikino 92
yari isigaye.
Uretse
Premier League, n’ibindi bikombe bitandukanye bikinirwa mu Bwongereza haba mu
bagabo no mu bagore bizakinwa bisozwe ariko mu gihe Coronavirus izaba imaze
kugabanya umuvuduko.
Itariki
imikino izongera kuberaho izakomeza kwigwaho n’abafatanyabikorwa barimo inzego
z’umupira w’amaguru zitandukanye, Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza n’izindi
nzego mu nama iteganyijwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru.
Shampiyona
yasubitswe ikipe a Liverpool yaranikiye andi makipe, aho inafite amahirwe
menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.
Premier League ishobora gusukurwa mu kwezi gutaha kwa Kamena
TANGA IGITECYEREZO