Kigali

Bidasubirwaho Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahagaritse ibikorwa by’imikino kugeza muri Nzeri 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 12:41
0


Minisiteri ya Siporo mu Rwanda’MINISPORTS’ yamaze gushyira hanze itangazo rivuga ko ibikorwa by’imikino mu Rwanda bizagaruka mu kwezi kwa Cyenda 2020, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus kibangamiye abatuye Isi.



MINISPORTS yatangaje ko ishingiye ku myanzuro y’Inama y’abaminisitiri yafashwe kuwa 30 Mata 2020,ko gahunda z’imikino zigomba kuba zihagaze, ashingiye kandi ku nama yagiranye n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda mu minsi ishize, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa, yafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’imikino kugeza muri Nzeri 2020.

Imyitozo ku makipe izatangira mu kwezi kwa Munani kubera icyorezo cya Covid -19, ubwo byumvikane ko amakipe atandukanye mu mikino itandukanye by’umwihariko umupira w’amaguru azagaruka atangira umwaka mushya w’imikino.

Ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda byahagaritswe kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko hatangajwe umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020,habaye inama yahuje Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino n’ingaga za siporo, yakozwe hifashishijwe uburyo bw’amashusho.

Mu byagarutsweho harimo kurebera hamwe amarushanwa yari ahari imbere mu gihugu n’ingaruka yagizweho na Coronavirus.

Inama yanzuye ko ibikorwa bya siporo bizagaruka muri Nzeri  2020, hanatekerezwa uburyo abakinnyi bashobora kuzongera gusubukura imyitozo muri Kanama ndetse akaba ari nako byagenda mu mikino yose ikinwa mu Rwanda.

FERWAFAirateganya inama n’abanyamuryango bayo bose kuri uyu wa  Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020, bige uburyo hazatangwa igikombe cyangwa kugira imfabusa shampiyona 2019-2020 hanasuzumwe na gahunda yo kumanura no kuzamura amakipe.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasubikwagwa, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Espoir FC yanganyaga amanota 17 na Heroes FC, zikurikiwe na Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 16.

Birashoboka ko shampiyona yaseswa burundu ntihatangwe igikombe, APR FC igasohoka nk’ikipe ya mbere, Rayon Sports ikaba iya kabiri cyangwa se imikino yose ikagirwa impfabusa, aho Rayon Sports na AS Kigali zahagarariye u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, ari zo zakongera guhagarira igihugu mu mwaka w’imikino 2020/21.


Ibikorwa by'imikino bizasubukurwa muri Nzeri 2020, hatangira umwaka mushya w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND