Karekezi Olivier ushobora kugaruka gutoza mu Rwanda, yasobanuye impamvu yatumye atandukana n'iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari amaze guhesha ibikombe bibiri mu gihe kitageze ku mwaka yari ayimazemo, anavuga ko ibyatumye ava muri Rayon Sports byamuvana no mu yindi kipe iyo ariyo yose.
Benshi mu bakunzi b'umupira
w'amaguru mu Rwanda ntibasobanukiwe impamvu Karekezi Olivier yasohotse muri
Rayon sports ayimazemo igihe gito kandi yari amaze kuyigeza kuri byinshi,
birimo ibikombe bibiri yari amaze kuyihesha ndetse no gukina umupira wo hasi
kandi wihuta.
Inshuro nyinshi Karekezi
yangaga kugaruka ku mpamvu zatumye ava muri Rayon Sports, kuko kugeza magingo
aya, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru ntibarasobanukirwa isohoka rya
Karekezi muri Rayon Sports.
Mu kiganiro yahaye Radio
Rwanda Ku wambere tariki 04 Gicurasi 2020, Karekezi yeruye avuga impamvu
nyamukuru zatumye asohoka muri iyi kipe yari amaze kubaka umubano ukomeye
n'abafana ba Rayon Sports.
Yagize ati"Inshuro
nyinshi ntabwo nashatse kugaruka kuri iyi ngingo. Ariko reka nyivugeho, impamvu
yatumye mva muri Rayon Sports yaturutse ku buyobozi, kuko mu mibereho yanjye
ntabwo nkunda umuntu wivanga mu mirimo yanjye".
"Ubuyobozi
bwaramvangiye bugashaka ko nkora ibi kandi nanjye mfite ibyo nateguye gukora,
iyo bigenze bityo turatandukana nkurira indege ngasanga umuryango wanjye".
"Ni iyo mpamvu yatumye
ntandukana na Rayon Sports kandi yanatuma mva no mu yindi kipe iyo ariyo
yose".
Karekezi wabaye kapiteni
w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, yari mu ikipe yanditse amateka
atazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda, yo kujya mu gikombe cya Afurika CAN
2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rihatse
ayandi kuri uyu mugabane.
Uyu munyabigwi
biranugwanugwa ko mu mwaka utaha w'imikino azaba ari mu rw'imisozi igihumbi
atoza ikipe imwe yo mu cyiciro cya mbere.
Amakipe atatu yamaze
kumugezaho icyifuzo cyuko yayatoza, ariko amahirwe menshi cyane afite Kiyovu
Sports kuko n'ibiganiro hagati y'impande zombi bigeze kure.
TANGA IGITECYEREZO