Umunyabigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Olivier Karekezi, aravugwa mu makipe atatu akomeye mu Rwanda ariko by'umwihariko akaba yaraganiriye n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kandi ibiganiro byagenze neza, ku kigero cya 90% mu mwaka utaha w'imikino azaba atoza iyi kipe y'Urucaca.
Kuri ubu Karekezi Olivier
aherereye mu gihugu cya Sweden, ahabarizwa umuryango we ndetse akaba ari naho
akorera akazi ke kajyanye n'ibyo gutoza.
Mu kiganiro Karekezi
yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 gicurasi
2020, yemeye ko hari amakipe atatu yo mu Rwanda yamugejejeho icyifuzo cyuko
yayabera umutoza mukuru, ariko avuga ko yamaze kuganira n'ubuyobozi bwa Kiyovu
Sports ariko ibiganiro bitararangira, ariko bishoboka ko bumvikanye yayitoza.
Yagize ati"Hari amakipe
atatu yo mu Rwanda yangejejeho icyifuzo cyuko nayatoza gusa nta cyemezo
ndafata".
"Kiyovu Sports ni ikipe
nziza buri wese yakwifuza gutoza, naganiriye n'ubuyobozi bw'iyi kipe gusa nta
gifatika turageraho buriya iki cyorezo nikivamo tuzongera dusubukure ibiganiro
turebe icyo twageraho".
Amakuru agera ku Inyarwanda
yemeza ko ibiganiro hagati ya Olivier Karekezi na Kiyovu Sports bisa
nk'ibyamaze kurangira, igisigaye ari ukumvikana ku gihe agomba gutoza iyi kipe
ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano.
Biteganyijwe ko Olivier
Karekezi, azatangira gutoza Kiyovu sports mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.
Nubwo amakipe yifuje
Karekezi atigezwe atangazwa amazina, biravugwa ko AS Kigali na Police FC yari
mu makipe yagejeje icyifuzo kuri uyu mutoza wabaye umukinnyi ukomeye.
Olivier karekezi aheruka mu
Rwanda ubwo yatoza ikipe ya Rayon sports akayihesha ibikombe byose yakiniye
akariko akayisohokamo amasezerano ye atarangiye nyuma y'ubwumvikane buke
bwabayeho hagati ye n'ubuyobozi bwayoboraga iyi kipe.
Karekezi yakinnye mu bihugu
bitandukanye harimo u Rwanda, Norvege, Sweden, tunisia n'ahandi.
Karekezi wabaye kapiteni
w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, yari mu ikipe yanditse amateka
atazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda, yo kujya mu gikombe cya Afurika CAN
2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rihatse
ayandi kuri uyu mugabane.
Karekezi yabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire
TANGA IGITECYEREZO