Buri mwaka hapfaga abantu bagera kuri Miliyoni 4.6 bazize ihumana ry’ikirere bitewe n’indege, imodoka, inganda ndetse n'indege. Ubu kubera abantu birirwa mu rugo ibi bikorwa byose byahagaze bituma ihumana ry’ikirere rigabanuka cyane.
Ubukungu
bwasubiye hasi ndetse ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kugaburira abaturage batishoboye kubera
inzara bari guterwa n'uko nta kintu bari gukora kubera kwirirwa mu ngo hirindwa
kwanduzanya coronavirus yabereye abatuye Isi umutwaro.
N'ubwo iki cyorezo cyayogoje Isi kitarebye
umukire, umukene cyangwa umunyabwenge, hari uruhande rusa n'urutabogamiwe. Uru
ruhande ni urw’ihumana ry’ikirere ryahitanaga abatari bacye aho buri
mwaka abagera kuri Miliyoni 4.6 by’abaturage bahitanwaga n'iki cyorezo.
Muri izi Miliyoni 4 zitabaga Imana kubera ihumana ry’ikirere, kimwe cya 4 bose babaga ari Abashinwa ni ukuvuga abasaga Miliyoni yose babaga ari abaturage b'u Bushinwa
by'umwihariko mu mujyi wa Wuhan wahariwe inganda n’ubucuruzi.
Muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika abagera ku 100,000 bahitanywe n'iri humana mu mwaka washize.
Magingo aya abahanga bari kugaragaza ko nta kabuza abantu bahitanwaga n'iri koreshwa
cyangwa ifatwa nabi ry’ikirere bazagabanuka ku rwego rwo hejuru.
Umuryango w'Abibumye ubinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubuzima World Health Organization bavuga ko nibura mu bantu 10 batuye mu mijyi nibura abagera ku 9 baba bahumeka umwuka mubi.Uko iminsi yo kugarizwa n'icyorezo igenda yiyongera, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ikirere kiri kugenda gisa neza nyuma y'uko ibikorwa byiganjemo inganda, ingendo z’indege, imodoka ndetse n’ibindi bikorwa byagiraga uruhare mu guhumanya ikirere byose byahagaze. Ubu abantu bose bari mu ngo zabo hafi mu bihugu bigera ku 199.
Inzobere mu bumenyi bw’ikirere zivuga ko n'ubwo
iki cyorezo cyateye impagaraga mu batuye Isi, nyuma yacyo Isi ishobora kuzaba
imeze neza kubera iri humanya rizaba ryaragabanutse muri iki gihe kingana n’amezi
3.
Dr. Fei Liu
umwe mu bashakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi muri Amerika “NASA” avuga ko n'ubwo ubukungu bwazahaye ku kigero gikabije ariko hari icyizere ko uyu
mwaka ihumana ry’ikirere rizagabanuka ku kigero cyo hejuru, ibintu bizazamura ubukungu bw'Isi.
Src: sciencedaily.com, usatoday.com, WHO,
newscientist.com
TANGA IGITECYEREZO