Umunyabigwi ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo Aveiro, yafashe umwanzuro ukomeye muri ibi bihe amakipe ari ku rwana ku bukungu bwayo kubera icyorezo cya Coronavirus, yemera kugabanya umushahara we wo hejuru kugira ngo afashe Juventus kwirinda igihombo gisobora guturuka kuri iyi ndwara.
Cristiano
Ronaldo uhembwa miliyoni 31 z’amayero ku mwaka, yagabanyije umushahara we cyane
ugera kuri miliyoni 3,8 kugira ngo afashe Juventus muri ibi bihe bigoye amakipe
menshi arimo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Uretse
Cristiano Ronaldo, n’abandi bakinnyi bakomeye muri Juventus barimo Gigi Buffon,
Leonardo Bonucci na kapiteni Chiellini biyemeje kugabanya umushahara wabo
kugira ngo bakomeze gufasha iyi kipe muri ibi bihe.
Amakipe
atandukanye ku mugabane w’i Burayi aracyaganira
n’abakinnyi bayo kugira ngo bagabanye imishahara gusa Impzamashyirahamwe y’umupira
w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yategetse ko muri iki gihe imikino yahagaze abakinnyi n’abayobozi
b’amakipe bagomba kuganira bakabakata
umushahara ku kigero cya 70%.
Uyu
mwanzuro wafashwe mu gihe ibikorwa by’imikino byose byahagaze hafi mu bihugu byose
byose byo ku Isi kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi.
Cristiano yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa gikomeye yakoreye ikipe ye akinira
Cristiano na bagenzi be bemeye guhara imishahara yabo
TANGA IGITECYEREZO