Mu cyumweru gitaha Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga, Premier League na EFL bazicarana baganire ku hazaza h’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu rwego rwo guhagangana n’ihungabana ry’ubukungu ryaterwa n’icyorezo cya Coronavirus, inama byitezwe ko izafatirwamo ibyemezo bikomeye.
Ibikorwa
by’imikino byose mu Bwongereza byarasubitswe kugeza tariki ya 30 Mata, kugira
ngo habanze kurwanywa icyorezo cya Coronavirus, byamaze gutangazwa ko
shampiyona yo muri iki gihugu ishobora kongera kwegezwa inyuma mu gihe iyi
ndwara itagenje make.
Mu
cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama izahuza inzego zirebwa n’umupira
w’amaguru kugira ngo hemezwe niba imikino izasubukurwa cyangwa niba ikomeje
gusubikwa.
Mu
yindi myanzuro izafatirwa muri iyi nama
harimo gutangaza igihe Premier League izasorezwa dore ko yasubitswe habura
imikino (iminsi yayo) 10 mu gihe yagombaga gusozwa tariki ya 17 Gicurasi 2020.
Premier
League ifitanye amasezerano ya miliyari 3£ na Televiziyo zaguze imikino. Ubwo
Shampiyona yasubikwaga tariki ya 9 Werurwe, haburaga imikino 84 muri rusange
kugirango amasezerano yo muri uyu mwaka w’imikino agane ku musozo.
Byitezwe
ko mu gihe iyi Shampiyona izaba
isubukuwe amakipe azaja akina imikino myinshi mu cyumweru kimwe kugira ngo iyi
shampiyona irangire bidatwaye igihe kirekire.
Byitezwe
ko bigendanye n’amasezerano y’abaterankunga, ibiganiro byo kwigiza inyuma iyi
shampiyona bidakunze, hashobora gufatwa umwanzuro ukomeye shampiyona igakomeza nyuma
ya Tariki 30 Mata 2020, ariko imikino ikajya ikinwa mu muhezo mu rwego rwo
kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Shampiyona
yasubitswe Liverpool FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ikaba
inafite amahirwe menshi cyane yo kwegukana igikombe hasigaye imikino itandatu
yose.
TANGA IGITECYEREZO