RFL
Kigali

Miss w'u Budage 2020 ni umugore w'imyaka 35

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/02/2020 15:17
0


Umugore witwa Leonie Von Hase w’imyaka 35 y’amavuko ni we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Budage ahigitse abandi bakobwa 15 bari bahanganye.



Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Budage wa 2020 byabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020 bibera ahitwa Europa Park Arena mu Majyepfo y’u Budage.

Lenoi Von Hase wari uhagarariye leta ya Schleswig-Holstein ni we wari ukuze kurusha abandi mu bari muri iri rushanwa rifite intego yo guteza imbere abagore.

Akanama nkempurampaka kari kagizwe n’abagore batandatu, kemeje ko uyu mugore aba ari we wambikwa ikamba azamarana amezi 12, agaragirwa Lara Runarsson, Michelle-Anastasia Masalis.

Nibwo bwa mbere mu Budage bari bemeye ko iri rushanwa rihatanirwa n’abagore bafite ingo ndetse n’abagejeje mu myaka 39 dore mu myaka yabanje batarenzaga imyaka 29. Muri uyu mwaka kandi hakuwemo igice cyo kwiyerekana mu mwambaro wa bikini.

Von Hase azagaragara ku rupapuro rw’imbere rw’ikinyamakuru gikomeye kitwa Joy Magazine, ahabwe imodoka ya VW Golf GTI ifite agaciro k’amayero ibihumbi 37 , ibikoresho by’ubwiza n’inkweto.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe azanahagarira u Budage mu irushanwa rya Miss World 2020 rizabera muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka. 

Ku myaka 35 yambitswe ikamba rya Miss w'u Budage

Byari ibyishimo bidasanzwe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND