RFL
Kigali

Shalom Singers bitegura igitaramo cyo gushima Imana, bashyize hanze indirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/02/2020 12:04
0


Itsinda ry’abaririmbyi b’abasore bakunzwe mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, Shalom Singers, ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Oya Wa Si We” mu gihe bari kwitegura igitaramo cyo gushima Imana kizaba muri Werurwe 2020.



Shalom Singers ni abaririmbyi b’abasore bafasha imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo cyane cyane abasengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Indirimbo zabo zamenyekanye cyane harimo “Humura Arakwakira”, “Ibyo Nibwira” ,  “Yobu” n’izindi.

Kuri ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo yitwa “Oya Wa Si We” yatunganyijwe na Nicolas mu buryo na bw’amajwi naho amashusho akorwa na Jay-Pro.

Umuyobozi wa Shalom Singers, Mbonimana Michel yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwibutsa ko abantu ko Imana ari yo buhingiro mu gihe bahuye n’ibibarushya.

Ati “ Mu gihe turi mu bibazo, ibitugerageza ari byinshi, dukwiye kwisunga Imana kuko ari yo buhungiro.

Shalom Singers bashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe bari kwitegura igitaramo cyo gushima Imana cyiswe 'Yambereye Ubuhungiro Concert', kikaba kigamije gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu mwaka ushize wa 2019 ndetse banereka abakunzi babo imishinga bafite muri uyu mwaka.

Iki gitaramo kizabera ku Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi i Remera [Remera SDA muri Bilangual] tariki 28 Werurwe 2020 guhera i saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

Aba baririmbyi bafite umushinga wo gushyira hanze volume yabo ya gatanu ndetse bawugeze kure kuko mu ndirimbo. Muri uyu mwaka wa 2020 kandi bihaye intego yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo imwe buri gihembwe ubu bakaba bahereye kuri “Oya Wa Si we.” 


Shalom Singers bashyize hanze indirimbo nshya


REBA "OYA WA SI WE" YA SHOLOM SINGERS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND