RFL
Kigali

Imbamutima za Christopher nyuma yo kuririmbira imbere ya Jeannette Kagame

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/02/2020 14:59
1


Umuhanzi Christopher afite ibyishimo byinshi nyuma yo kuririmbira imbere ya Madamu Jeannette Kagame ndetse akanamwereka ko yari asanzwe akurikira umuziki we abinyujije kuri Twitter.



Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 ni bwo muri Kigali Convention Center habereye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin cyasusurukijwe n’umuhanzi Christopher n’itsinda ryo mu Bufaransa rya Kassav ryamamaye mu njyana Zouk.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Umuhanzi w’umunyarwanda Christopher wari ukoze igitaramo cya gatandatu ku munsi wa Saint Valentin mu myaka 10 amaze muri muzika, yararirimbye anyura benshi bari bitabiriye iki gitaramo.

Mu Kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’iki gitaramo, yavuze ko yatunguwe ndetse yashimishijwe no kuba yarabashije kuririmbira abarimo Madamu Jeannette Kagame.

Ati “ Ni ibintu byari birenze cyane, ni imigisha ya 2020 mu myaka 10 maze muri muzika, byarandenze kumubona imbere yanjye ndi kuririmba. Ni bwo bwa mbere nari mubonye mu gitaramo cyateguwe n’abantu ku giti cyabo."

Abinyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yanditse agaragaraza ko yaryohewe n’umuziki wa Christopher ndetse na Kassav, ibintu na byo uyu musore avuga ko byamurenze. Christopher yasazwe n'ibyishimo anyarukira kuri Twitter arandika ati "Nyita umuhanzi wishimye cyane ku Isi. Mbega 2020"

Aganira na InyaRwanda.com, Christophet yavuze ko atatekerezaga ko Jeannette Kagame amuzi. Ati “ Ntabwo natekerezaga ko anzi n'ubwo njya ndirimba mu bukwe yatashye cyangwa mu birori bya leta arimo ariko nta na rimwe nigeze mbona icyahuza umuziki wanjye na we kugeza anamvuzeho kuri Twitter. Natekerezaga ko aje kwirebera Kassav gusa, kuba yaramvuze byanyeretse ko hari abandi bantu bandi tudatekerezaho cyane kandi bakunda umuziki wacu.”

Christopher avuga ko iki gitaramo yakoze yizihiza imyaka 10 amaze muri muzika kivuze ikintu gikomeye kuri we kuko yabashije kuririmbira abandi bantu atari asanzwe amenyereye cyane cyane abakuze, ndetse no guhurira ku rubyiniro rumwe na Kassav ngo yabigiyeho byinshi.

Ku munsi w’abakundana kandi Christopher yari yanashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Breath” nk’impano ku bakunzi be cyane cyane abari mu rukundo. 

Christopher yishimiye kuririmbira imbere ya Jeannette Kagame


Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n'igitaramo cyaririmbwemo na Christopher

REBA INDIRIMBO NSHYA YA CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwanyirigira Elizabeth4 years ago
    Christopher it's so nice kutwereka impano yawe kd ukadushimisha nkabafanizi bawe twakwifuriza Ibitaramo nkibyo bihoraho Ndetse nohanze y"Urwanda ukagerayo Chris Amahirwe nimigisha biturutse kumana





Inyarwanda BACKGROUND