RFL
Kigali

Yverry yanditse amateka mashya mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye mbere-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/02/2020 10:37
1


Umuhanzi Rugamba Yverry yanditse amateka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere yise "Love You More" mu gitaramo kitabiriwe ku rwego rushimishije.



Hari hashize igihe kinini abakunzi b'umuziki wa Yverry bategujwe ko ku munsi w'abakundana bazamurikirwa umuzingo w'indirimbo ziganjemo imitoma amaze iminsi ashyira hanze.

Ni umunsi udasanzwe kuri uyu musore wari umaze imyaka igera ku 10 mu kibuga cya muzika atarabasha gukora igikorwa nk'iki kigereranywa no kwibaruka umwana w'imfura.

Kuri uyu munsi w'abakundana hari hateguwe ibitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali ariko mu bikomeye harimo icya Yverry cyabereye Camp Kigali n'ikindi cyatumiwemo itsinda cya Kassav na Christopher cyabereye muri Kigali Convention Center.

Impungenge zari nyinshi kuri bamwe bibaza uko biri bugende, niba abantu bari bwigire muri Kigali Convention Center cyangwa se muri Camp Kigali.

Igitaramo cya Yverry cyatangiye ahagana i saa tatu z'ijoro, icyo gihe wabonaga mu ntebe hakirimo imyanya myinshi ariko no hanze abantu bakomezaga kwinjira ku buryo i saa Yine zageze abantu bamaze kuzura.

Abahanzi bakizamuka mu njyana ya R&B barimo Alto wakunzwe mu ndirimbo yitwa "Bye Bye" na Yvanny Mpano ukunzwe mu yitwa “Ndabigukundira” ni bo babimburiye abandi bahanzi ndetse abafana batari benshi cyane bari bari aho babaretse urukundo.

Aba basore bakurikiwe na Cyusa ukora injyana ya gakondo werekanye ko afite igikundiro muri benshi kuko yabyinishije abantu kuva atangiye kugeza asoje.

Nyuma y'aba bahanzi uko ari batatu MC Kate Gustave yakiriye mugenzi we Anita Pendo ahita anamuha impano amwifuriza isabukuru nziza yagize kuri uyu munsi.

Itsinda ry'abacuranzi bize mu ishuri rya Muzika rya Nyundo ryitwa Symphony Band ryahawe akanya maze rinyuzaho indirimbo zazanye ubushyuhe mu bafana zirimo "All I Do Is Win" "All The Above" ya Maino na T Pain Opportunity ya Good Life n'izindi.

Umuhanzi Andy Bumuntu ufite indirimbo zifasha imitima y'abakundana yari yabukereye ngo afashe mugenzi we. Ntabwo yamaze umwanya munini kuko yaririmbye "On Fire" na "I Appreciate" ubundi agahita aha umwanya Social Mula.

Mugwaneza Lambert (Social Mula) nawe uheruka kumurika alubumu ye ya mbere yise "Ma Vie" yahereye ku ndirimbo ye nshya yitwa "Yayobye" akurikizaho "Ma Vie".

Abahanzi bamaraga umwanya muto ushoboka kugira ngo Yverry aze kubona igihe gihagije cyo kuririmbira abakunzi be. Umuhanzikazi rukumbi waririmbye muri iki gitaramo ari we Queen Cha yahereye ku ndirimbo ye yitwa "Question" asoreza kuri "Bucece".

King James ntiyaririmbye muri iki gitaramo kuko yari arwaye ariko yakitabiriye mu gihe Bruce Melodie atahabonetse ahubwo yari yitabiriye ikindi cyabereye mu Mujyi wa Musanze ndetse Yverry yavuze ko atigeze amumenyesha mbere.



Yverry nyir'ibirori ni we wari utahiwe ngo apfundure agaseke yari amaze iminsi ahishiye abakunzi be. Yari yambaye amabara ya Saint Valentin [inkweto n'ikote rya Jeans byari umutuku mu gihe ipantalo n'umupira byari umweru]. Yahereye ku ndirimbo yise "Naremewe Wowe" na "Umutima" aho yanafatanyije n'ababyinnyi bane babyinaga Kizomba.

Yverry yatunguye abantu ubwo yazanaga ku rubyiniro itsinda ry'abaririmbyi b'intyoza mu guhogoza ryiganjemo abo bahoze baririmbana muri The Worshippers. Bageze kuri stage baririmbye mu buryo bwa Accapella ku buryo uwari kubumva atabareba yari kugira ngo ni Pentatonix bo muri Amerika.

Baririmbanye indirimbo zirimo "Ndanyuzwe", "Soon And Very Soon" na Nkuko "Njya Mbirota". Aba baririmbyi bishimiwe cyane ku buryo umwe bo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco, Bamporiki Edourd yamuhamagaye akamushimira.

Yverry yakomereje ku ndirimbo yitiriwe alubumu ye "Love You More" mbere y'uko amanuka mu bafana akaririmba anabakora mu ntoki. Yerekananye nyina amushimira uruhare yagize kugira ngo abe ari aho ari ubu. Yamuririmbiye indirimbo yitwa "Urubambyingwe" ya Kayirebwa.

Ubwo yageraga aho Minisitiri Bamporiki Edouard yari ari bahoberanya maze amupfumbatisha ibahasha y'umweru n'ubwo Yverry yirinze gutangaza icyari kirimo.

Igitaramo cyarangiye i saa sita zibura iminota igera ku 10. Yverry yavuze yishimiye uko cyagenze ndetse byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki we.


Yverry yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi

Ijwi riva ku mutima

Ibyishimo byari byamurenze

Yverry yashimiye umubyeyi we

Minisitiri Bamporiki Edouard yashimiye Yverry anamuha impano

Itsinda riririmba mu buryo bwa Accapella ryaryoheje igitaramo cya Yverry


Andy Bumuntu yafashije Yverry


Social Mula yaririmbiye Anita Pendo

Queen Cha yaririmbiye abakundana mu gitaramo cya Yverry


King James ntiyaririmbye kubera uburwayi









Kanda hano urebe andi mafoto: 

AMAFOTO: Mugunga Evode-InyaRwanda Art Studio

VIDEO: MURINDABIGWI ERIC IVAN-InyaRwanda TV 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyizere ririane3 years ago
    Ch ndabona igitaram cyarabay cyiza kbx nanjy uyumuhanz ndamwemera to





Inyarwanda BACKGROUND