RFL
Kigali

Alyn Sano na Social Mula bagiye guhurira mu gitaramo cyinjiza abantu muri Saint Valentin

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/02/2020 16:15
0


Abahanzi bakunzwe mu Rwanda Social Mula na Alyn Sano bazaririmba mu gitaramo cyiswe Romantic Promise kizafasha abanyakigali kwinjira mu mwuka w’umunsi w’abakundana wa Saint Valentin.



Buri tariki 14 Gashyantare ni umunsi hizihizwaho mutagatifu Valentin ufatwa nk’urugero rw’abakundanye. Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa n’abo muri Kiliziya Gatulika ariko n’abo mu yandi madini ntabwo basigaye.

Kuri Saint Valentin ni umwanya abakundana bishimana ndetse bagahamirizanya urwo bakundana mu buryo butandukanye.

Mu rwego rwo gufasha abakundana kwinjira neza mu munsi wa Saint Valentin uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, umuhanzi Social Mula ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye z’urukundo n’umuhanga mu kugorora ijwi, Alyn Sano, bazataramira mu kabyiniro kagezweho muri Kigali ka Down Town Club ku wa Kane.

Uyu uzaba ari n’umwanya wo kumurika ku mugaragaro aka kabyiniro kamaze igihe gito gatangiye gukorera mu gare yo mu mujyi hafi y’aho imodoka zijya i Nyamirambo zisohokera.

DJ RY na Selekta Faba ni bo bazaba bavangavanga imiziki kugeza bukeye mu gihe MC Tino ari we ubaza ayoboye ibi birori. Kwinjira ni amafarana ibihumbi bitanu kuri buri muntu mu gihe hazatangwa ibyo kurya no kunywa ku buntu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND