RFL
Kigali

Tariki 11 Gashyantare, Umunsi witiriwe Kaberuka watwaye umukunzi w'inshuti ye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/02/2020 13:27
4


Hari ku munsi nk’uyu mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo ‘imurambagirize’.



Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku irembo arabakira bajya mu nzu baraganira ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.

Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati Uwo mwana nagende yaranshavuje.

Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka” byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Mimi La Rose umwe mu bagize Orchestre Impala, yatubwiye ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyazanywe na Soso Mado ariko agihawe n’uwo musore byabayeho.

Ati “Twayihimbye kubera iyi tariki Kaberuka atwara umukunzi w’inshuti ye amuraza i Nyanza. Igitekerezo ni Soso Mado wakizanye abibwiwe n’uwo muntu.”

Mimi La Rose avuga ko uretse ibyo babwiwe na mugenzi wabo Soso Mado, nta kindi azi kuri uyu mugabo waciwe inyuma na Kaberuka kuko batigeze bahura.

Hari ifoto ikunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana wabo, bivugwa ko ari Kaberuka na Maritha, ariko Mimi La Rose avuga ko atapfa kwemeza niba ari bo koko.

Ati “Birashoboka ko ari bo bajya bambwira ngo baba ku Kibuye bafite n’abuzukuru. Hari ukuntu twakoraga nk’indirimbo ivuga ku nkuru mpamo nka Soso, cyangwa Sebanani akayizana ariko bo babaga biyizi. Uko babimbwiye numvise ari bo ariko sinabihamya 100%.”

Mimi La Rose avuga ko iyi tariki yagumye mu mitwe ya benshi bitewe n’uko iyi ndirimbo kimwe n’izindi z’Impala zakunzwe cyane ibyo agereranya nko gufata nka ‘Kashe’.

Umuryango uvugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita utuye mu Karere ka Rutsiro ariko ntibakunda kuvuga kuri iyi nkuru yabo. 

Umuryango bivugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita baririmbwe na Orchestre Impala

UMVA INDIRIMO YA ORCHESTRE IMPALA YITWA KABERUKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denis NIZEYIMANA4 years ago
    Aba Bantu ndabazi gutya imbona nkubone nabaturanyi banjye 🤣🤣😂 😂🤣🤩😆😎
  • Twagirayezu4 years ago
    Ibyo baririmbaga nibyo bari abahanga pe
  • Nsengiyaremye Elias4 years ago
    Uwiswe Kaberuka numwe muri Famille nkomokamo barahari bamezeneza kd Martha nubu numukecuru mwizacyane nkukombibona kwifoto. nimwiza imbere kumutima nokumubiri umuntu yabavugaho byinshi gusa imana ibahoze mubiganza byayo.
  • Karake 2 years ago
    Aba sibo rwose uyu mugabo yari Directeur wishuri kandi yakundanye numugore we igihe kinini yewe yanamurihiye amashuri ntago ari ibintu byabaye ari impanuka nkibya kaberuka, mugihe uwo batwaye umukunzi yakoraga muri Commune naho kaberuka wa nyawe yakoraga muri Ministere de plannification I kigali, kandi Ari Kaberuka ari na Marita ba nyabo barapfuye ndetse kera, aba kuva cyera mbona biyitirira iyi nkuru sinzi inyungu babikuramo. Ariko sibo 100%





Inyarwanda BACKGROUND