Bwa mbere rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal, ukinira ikipe ya Liverpool Sadio Mane, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2019, ahigitse Mahrez na Mohamed Salah bari bahanganye, mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri byari byitabiriwe na Perezida wa FIFA.
I
Hurghada ho mu Misiri niho habereye uyu muhango wari witabiriwe n’ibihangange
byakanyujijeho muri ruhago nyafurika barimo Samuel Eto’o wari umuyobozi wa
gahunda, umunyamisiri Mido, umunya Nigeria Kanu ndetse n’abayobozi bakuru b’umupira
w’amaguru ku isi, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger
ushinzwe iterambere ry’umupira ku isi ndetse na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad.
Ni
ku nshuro ya mbere Sadio Mane yegukanye igihembo nk’iki, nyuma yo kwigaragaza
cyane mu mwaka wa 2019, agafasha ikipe y’igihugu ya Senegal kugera ku mukino wa
nyuma mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2019, ndetse akanafasha
ikipe ya Liverpool kwegukana igikombe cya Champions League ku mugabane w’iburayi.
Sadio
Mane wahawe ’Golden Boot’ nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona
y’u Bwongereza ya 2018-2019 nyuma yo kwinjizamo ibitego 22, agatsinda ibitego 10
mu mikino 11 byafashije Liverpool kwegukana igikombe cya EUFA Champions League
nyuma y’imyaka 14, agafasha Senegal kugera ku mukino wa nyuma muri CAN 2019,
ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza muri Afrika.
Mu
mwaka wa 2019 Sadio Mane yatsindiye ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 4 mu
mikino 11 yayikiniye, anatsindira ikipe ya Liverpool ibitego 26 mu mikino 50,
anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.
Mane
wari umaze imyaka itatu ikurikiranye agera muri batatu ba nyuma ariko ntagire
amahirwe yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka kuri iyi nshuro amahirwe yamusekeye ku nshuro ya mbere, ahigika umunya Algeria ukinira Manchester City
Riyad Mahrez wegukanye iki gihembo mu mwaka wa 2016 ndetse n’umunya – Misiri ukinira
Liverpool Mohamed Salah wari ufite ibihembo by’imyaka ibiri iheruka.
Umukinnyi
mwiza w’umwaka muri Afurika yatowe n’akanama gashinzwe ibya tekiniki muri CAF,
Komite ya CAF, Abatoranijwe mu bahoze ari abayobozi muri CAF, Bamwe mu batwaye
iki gihembo mu myaka yashize ndetse n’itangazamakuru.
Abatoza
b’amakipe y’ibihugu, abakapiteni b’amakipe y’ibihugu ndetse n’abashinzwe ibya
Tekiniki bari mu banyamuryango ba CAF nabo bagize uruhare mu gutora umukinnyi
mwiza w’umwaka wa 2019, mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore.
Sadio
Mane yabaye umunya – Senegal wa mbere wegukanye iki gihembo mu myaka 17 ishize,
dore ko uwaherukaga kugitwara aturuka muri Senegal ari El Hadji Diouf mu mwaka wa
2002.
Nyuma
yo guhabwa iki gihembo Sadio Mane yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bintu
bimushimishije mu buzima bwe, kwegukana igihembo nk’iki ari umuhungu uturuka mu
cyaro cya kure mu gihugu cya Senegal, anashimira buri wese wagize uruhare
kugira ngo agere ku rwego agezeho kuri ubu.
Yagize
ati”Ndishimye cyane, sinabona amagambo nabivugamo. Njye mvuka mu cyaro cya kure cyane mu gihugu
cya Senegal, ariko nishimiye ko kuri ubu ndi imbere y’imbaga nk’umukinnyi mwiza
muri Afurika muri uyu mwaka, ndashimira buri wese wamfashije kugira ngo ngere
kuri uru rwego, harimo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, abakinnyi bagenzi
banjye, abafana, abayobozi ndetse n’abaturage ba Senegal bantera akanyabugabo
buri munsi bigatuma nkora cyane”.
Ikipe y’abakinnyi 11 beza ku mugabane
wa Afurika mu mwaka wa 2019
AFRICA XI:
Andre Onana, Serge Aurier, Joel Matip, Kalidou Koulibaly, Ashraf Hakimi,
Idrissa Gana Gueye, Riyad Mahrez, Hakim Ziyech, Mohamed Salah, Pierre Emerick
Aubameyang na Sadio Mane
Dore uko ibindi bihembo byatanzwe:
Umukinnyi
mwiza w’umwaka mu bagabo: Sadio Mane (Senegal & Liverpool)
Umukinnyi
mwiza w’umwaka mu bagore: Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)
Umukinnyi
mwiza w’umwaka mu bakina ku mugabane wa
Afurika: Youcef Belaïli (Algeria & Esperance / Ahli Jeddah)
Umukinnyi
mwiza ukiri muto: Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmund)
Umutoza
mwiza w’umwaka mu bagabo: Djamel Belmadi (Algeria - Algeria)
Umutoza
mwiza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa)
Ikipe
y’igihugu nziza y’umwaka mu bagabo: Algeria
Ikipe
y’igihugu nziza y’umwaka mu bagore: Cameroon
Federasiyo
y’umwaka wa 2019: Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Misiri
Umuyobozi
mwiza w’ikipe: Moise Katumbi, Perezida wa TP Mazembe
Sadio Mane yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere
Mane yishimiye igihembo yahawe
Mane na Samuel Eto'o Fils
Assisat niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu bagore
Ashraf Hakimi yahembwe nk'umukinnyi mwiza ukiri muto
Belmadi utoza Algeria niwe mutoza w'umwaka muri Afurika
Cameroon niyo kipe y'umwaka mu bagore
Algeria niyo kipe y'umwaka mu bagabo
Wenger na Kanu bari bitabiriye ibirori
Ikipe y'umwaka muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO