Ku munsi wa Gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports yanganyije na Etincelles 0-0, mu mukino wabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku ruhande rwa Rayon Soports, uba umukino wa kabiri Rayon Sports idatsinda bituma ikomeza gusigara inyuma ya APR FC bahora bahanganye.
Bizimana Yannick yagerageje kugora ubwugarizi bwa Etincelles ariko ntiyatsinda
Ikipe ya Rayon Sports
yinjiye mu mukino w’umunsi wa Gatandatu ishaka amanota atatu kubera ko yasaga
n’intare yakomeretse ku mukino w’umunsi wa Gatanu ubwo yatsindirwaga i
Nyagatare ku kibuga cya Sunrise ibitego 2-1. Muri rusange umukino w’uyu munsi
wabonetsemo amahirwe yo gutsinda ku ruhande rwa Rayon Sports byumwihariko mu
gice cya kabiri cy’umukino ariko amahirwe ntiyasekera iyi kipe yambara ubururu
n’umweru.
Abatoza ba Rayon Sports bamaze imikino ibiri nta ntsinzi babona
Ni umukino watangiye
amakipe yombi asa naho ari kwigana kuko wabonaga nta kipe ishaka ukugera imbere
y’izamu ry’indi, gusa ariko uko iminota yagiye izamuka amakipe yagerageje
kurema uburyo bwo gutsinda ariko ntihagire ikivamo. Mu gice cya mbere
cy’umukino amakipe yombi yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati uburyo bwo
gutsinda buba bucye cyane, maze iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe
yombi anganya 0-0.
Ikipe ya Rayon Sports
yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino yahinduye uburyo bw’imikinire, kubera
ko yaretse ibyo gutindana umupira mu kibuga hagati ahubwo itangira kugera
imbere y’izamu cyane, yotsa igitutu ikipe ya Etincille.
Abatoza ba Etincelle babonye amanota 4 mu mikino ibiri ikomeye ikurikirana
Mu gice cya kabiri
cy’umukino Rayon Sports yarushije ku buryo bugaragara ikipe ya Etincille haba
guhererekanya umupira mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo buvamo ibitego, ariko
uburyo bagerageje ntibubahire. Mu minota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino Rayon
Sports yahushije uburyo bwo gutsinda ibitego nka butanu, harimo Penaliti Eric
Rutanga yahushije igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yateye igiti
cy’izamu inshuro ebyiri, banatsinda ibitego bibiri ariko hari habanje kubaho
amakosa.
Mugisha Gilbert wakoreweho ikosa rya penaliti Rutanga ayitera hanze
Mu gice cya kabiri umutoza
wa Rayon Sports Javier Martinez yakoze impinduka avana mu kibuga Commodore
hinjira Iranzi, aza no gukuramo Mugheni Fabrice hinjira Sekamana Maxime ariko
biranga ntihagira impinduka zibaho ku musaruro.
Etincelle yacungiraga ku
mipira Rayon Sports itakaza bakayibyaza umusaruro, bakayikina bagana mu izamu
rya Rayon Sports ariko uburyo bagerageje ntibubahire, maze iminota 90 y’umukino
yagenwe irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Rutanga Eric yateye penaliti hejuru y'izamu
Penaliti Eric Rutanga
yahushije yabaye iyakabiri Rayon Sports ihushije mu mikino itandatu ya
shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
Uyu ubaye umukino wa
kabiri wikurikiranya Rayon Sports itabona intsinzi nyuma yo gutsindirwa i
Nyagatare na Sunrise ibitego 2-1, ku mukino ukirikiyeho babuze amanota atatu mu
rugo banganyije na Etincelle 0-0.
Kunganya uyu mukino
bitumye Rayon Sports ijya ku gitutu kuko APR FC nitsinda umukino wayo ku munsi
wejo izahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5 hagati yayo na Rayon Sports,
kuri ubu Mukura yo yamaze gusiga Rayon Sports amanota 3 nyuma yo Gutsinda
Heroes igitego 1-0. Kuri ubu Rayon Sports yagize amanota 11 mu mikino itandatu.
Rayon
Sports XI: Kimenyi Yves 1, Iradukunda Eric Radou 14, Eric
Rutanga 3, Iragire Saidi 2, Rugwiro Herve 4, Olokwei Commodore 11, Nizeyimana
Mirafa 8, Mugheni Fabrice 27, Omar Sidibe 9, Bizimana Yannick 23 na Mugisha
Gilbert
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports
Etincelle
XI:
Musoni Theophile 31, Manishimwe Yves 14, Kanamugire Moses 3, Rucogoza Aimable
Mambo 2, Hakizimana Abdoul Kalim 21, Tuyisenge Hackim 8, Gikamba Ismael 24,
Uwimana Guilain 6, Niyonsenga Ibrahim 17, Rachid Mutebi 9 na Kikunda Patrick
Kaburuta
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO