Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2019-2020 utangira, ruganda SKOL rwahembye abafana 29 ba Rayon Sports barebye imikino 30 iyi kipe yakinnye muri shampiyona ya 2018-2019.
Iki gikorwa cyakozwe biciye muri Porogaramu yiswe Gikundiro Promotion aho buri mufana wese ufite ikarita iyo ageze kuri sitade atererwaho kashe bityo bikamuha amahirwe yo kuba mu bafana bitabiriye imikino myinshi. Uyu muhango wabereye i Nyamirambo kuri Blue Empire Bar hahembwa abafana 29 ba Gikundiro. Bahembwe kuzareba imikino ya Rayon Sports bicaye mu myanya y'icyubahiro.
Umuvugizi w'uruganda rwa SKOL Karimu Tuyishime uzwi nka Kenziman yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa kimaze umwaka wose bahemba abafana ba Rayon sports bitabira imikino yayo ndetse ku bw'amahirwe hagatorwa n'umufana uherekeza ikipe ya Rayon Sports mu mikino mpuzamahanga.
"Intego y'iki gikorwa ni ukuzafata umufana umwe, akazatsindira itike yo kuzaherekeza ikipe ya Rayon Sports kureba imikino mpuzamahanga, ari nabwo twafashe abandi bafana 29 bari basigaye tubahemba kuzareba imikino yose Rayon Sports izakira" - Karimu Tuyishime.
Abafana bose bahembwe, bahabwa icyemezo cy'ishimwe, bemererwa kuzareba imikino ya Rayon Sports izakinira mu rugo nta kintu bishyujwe.
Musabyimana Emmanuel yahawe icyemezo cy'ishimwe
Mushimiyimana yahawe icyemezo cy'ishimwe
Ntawuguranayo Emmanuel yahawe icyemezo cy'ishimwe
Uwase Patrick
Tesera Jean Bosco
Ntibarikure Jean Bosco
Bihoyiki Ignas
Buhendwa Asuman
Nyirahabimana Donatha
Umumararungu Uwera wigeze gutsindira itike yo guherekeza ikipe gusa bikanga kubera gutinda kubona urwandiko rw'inzira.
Munyentwari Eric nawe yahawe icyemezo cy'ishimwe
Uzabumwana Adrien
Umufana Marayika Agnes nawe yazanye n'umukobwa we kwakira icyemezo cy'ishimwe
Feza Jisele
Byiringiro Emmanuel
Twamuga Olivier
Nshimiye umuremyi Abdul
Hafashwe ifoto y'urwibutso igizwe n'abafana bahembwe, umuvugizi wa Rayon Sport Jean Paul na Marie wari uhagarariye uruganda rwa SKOL.
Bamwe mu bafana baboneyeho gutangira kwandikisha ikarita zabo
Umufana Ngenzahimana uzwi na Rwarutabura nawe yahawe icyemezo cy'ishimwe
AMAFOTO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO