Gute (Goutte,Gout) ni indwara yibasira ingingo z’umubiri ikaba irangwa no kubyimba kw’ibice by’umubiri bimwe na bimwe cyane cyane amavi, urugingo rwa mbere rw’ino ry’igikumwe,intoki, n’izindi ngingo.
Uku kubyimba guterwa no kwiyongera mu maraso kwa aside yitwa irike (acide urique), bitewe n’uko idasohoka neza mu nkari, aho isanzwe isohokera, cyangwa ikaba yaterwa n’izindi mpamvu zituma ikorwa ari nyinshi mu mubiri.Iyo igipimo cy’iyo aside kirenze miligarama 6 muri mililitiro100 (100ml) z’amaraso, icyo gihe irirundanya igakora amabuye. Ayo niyo atangira kwirunda mu ngingo(tissus et articulations) aribyo bitera bya bimenyetso. Akenshi izi ngingo zirabyimba, zigatakaza ishusho yazo.
Ese iyi Acide urique ituruka he ?
Ijya mu maraso binyuze mu nzira nyinshi , ariko inzira y’ingenzi ni amafunguro arimo "pirine" (purine) nyinshi. Aha twavuga inyama (cyane izitukura),amagi,amafi, imboga zumye nka soya n’ibishyimbo, inzoga nyinshi. Iyi ndwara kandi ishobora guturuka ku ruhererekane mu muryango. Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuyandura kuko umwe mu bantu bo muryango we wa hafi yayirwaye.
Ese wayirinda gute ?
Kuyirinda ni ukwirinda
kurya cyane ibintu biyitera nko kunywa inzoga nyinshi no kurya ibikomoka ku
matungo cyane cyane inyama zitukura nyinshi. Indyo yuzuye kandi ifatirwa ku
gihe ishobora guhagarika iyi ndwara no kuyoroshya igihe bigitangira.
Ibiryo birimo amafunguro yiganjemo imboga zikurikira ni meza haba mu gukumira iyi ndwara ndetse no gufasha umurwayi wayo: Epinari, Seleri,Puwaro (Poireau), Amashu, Puwavuro(poivron), Cocombre, Basilic, Perisili, Mente (menthe), Inyanya, Beterave zitukura, n’izindi.
Imbuto zitohatoshye
nk’Avoka, Inanasi, Imineke, Indimu, Amacunga, , Mandarine, Raisin, Inkeri,
Cerises, Imyembe, tungurusumu ndetse n’indimu nazo ni ingenzi cyane mu guhashya
ubu burwayi.
Src: passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO