RFL
Kigali

ParaVolley2019: Imikino y’igikombe cya Afurika iratangira kuri iki Cyumweru U Rwanda rucakirana na Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2019 14:13
0


Guhera kuri iki Cyumweru cya tariki 15 Nzeli kuzageza ku wa 22 Nzeli 2019, u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abafite ubumuga (2019 Africa Para Volleyball Championship).



Ni irushanwa rizaba ririmo amakipe y’abagabo n’abagore akazaba mu bihe bitandukanye kuko irushanwa ry’abagore rizatangira tariki 15-17 Nzeli 2019 mu gihe abagabo bazahatana kuva tariki 18-22 Nzeli 2019.

Mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira ku nshuro ya kane irushanwa Nyafurika rya Sitting Volleyball, “2019 Africa Para Volley Sitting Volleyball Championships” ikipe y’abagabo izaba iharanira gusimbura Misiri ku mwanya wa mbere muri Afrika kuko no mu 2017 ubwo ryaberaga mu Rwanda, Misiri yatwaye igikombe itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.


 Vuningabo Emile (Ibumoso) kapiteni w'abagabo, Murema Jean Baptiste (hagati) perezida wa NPC Rwanda na Mukobwankawe Liliane (Iburyo) kapiteni w'abagore

Mu gihe ikipe y’abagore izaba yinjira mu irushanwa ihabwa amahirwe yo kongera kwisubiza igikombe, Kapiteni w’ikipe y’abagabo Emile Vuningabo na bagenzi  be bazaba bazi neza ko ikipe y’igihugu ya Misiri ari yo ya mbere bazaba bahanganiye umwanya umwe uhabwa Afrika mu mikino Paralympique izabera i Tokyo mu Buyapani umwaka utaha kuva tariki ya 28 Kanama 2020.

Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2019, Emile Vuningabo yavuze ko gahunda ari ugushaka uko bakwigaranzura Misiri kuko ngo ubu bumva bagize imyiteguro ihagije.

“Turabizi ko Misiri ari ikipe yo kubaha ariko natwe turi abakinnyi beta n’ikipe nziza. Twagize imyiteguro myiza kuko ubu tumaze amezi arenga abiri twitegura irushanwa kandi inyota dufite ni iy’igikombe kandi birashoboka ko cyaboneka”. Emile Vuningabo

Emile Vuningabo akomeza avuga ko icyo basaba abanyarwanda ari ukubaba hafi mu kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bizabongerere imbaraga zo guhangana na Misiri ibari imbere muri Afurika.


Vuningabo Emile kapiteni w'ikipe y'abagabo b'u Rwanda aganira n'abanyamakuru 

Iri rushanwa  rizitabirwa n’ibihugu bitandatu bizaba bihagarariwe n’amakipe atatu y’abagore n’atandatu y’abagabo. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni yo kipe itazagaragara mu irushanwa mu yari yitabiriye iry’umwaka wa 2017.


Mu 2017 ubwo abagore b'u Rwanda batwaraga igikombe batsinze Misiri ku mukino wa nyuma 

Ibihugu bya Kenya, Misiri n’u Rwanda ni byo bizaba bihagarariwe n’amakipe y’abagore n’ay’abagabo.  

Zimbabwe yari kuri gahunda yo kwitabira ku nshuro ya mbere ntabwo bakije bitewe n’ibibazo bagize mu buryo bubatunguye nk’uko amakuru ava muri NPC Rwanda abihamya.  

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yatsindiwe na Misiri ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri (2015 na 2017) ariko kuri iyi nshuro iki gihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu kwitegura aho cyashyizeho umutoza ufite uburambe, akaba yarahoze atoza Misiri, Mossad Rashad Elaiuty wahesheje Misiri umudari wa “Bronze”i Rio de Janeiro mu 2016 ubwo habaga imikino Olempike. Nyuma y’amezi abiri y’imyitozo ikomeye, iyi kipe yagumanye benshi mu bakinnyi bayo basanzwe bakomeye.

Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda ahamya ko akurikije uko imyiteguro yagenze hari icyizere ko ikipe y’abagabo b’u Rwanda yagera ku ntego yo gutwara igikombe bityo bigatanga itike y’imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

“Ikipe yagize igihe cyo kwitegura kandi babonye ibikenewe byose ngo bazitware neza. Abakinnyi bameze neza kandi twizeye ko uburambe bafite muri iri rushanwa no kuba abenshi basanzwe bakinana  bizadufasha kugira ikipe iri hamwe mu mukino”. Murema


Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda yijeje abanyamakuru ko igikombe kizasigara i Kigali 

Ikipe y’abagabo yahamagawe izanakina iri rushanwa igizwe na Bizimana Dominique, Vuningabo Emile Cadet (Captain), Twagiayezu Callixte, Hagenimana Fulgence, Gatete Fidèle, Ngizwenimana Jean Bosco, Semana Jean, Nzeyimana Callixte, Ndayisaba Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent na Murema Jean Baptiste.

Umutoza mukuru ni Mossad Rashad Elaiuty uzaba yungirijwe na Gakwaya Eric.

Ikipe y’abagore igomba gutangira kujya mu irushanwa kuri iki Cyumweru igizwe na ABAGORE: Bazubagira Claudine, Kwizera Carine, Mukobwankawe Liliane (Captain), Musabyemariya Alice, Nyirantungane Providence, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiraneza Solange, Nyiranshimiyimana Agnès, Murebwayire Claudine, Umutoni Clementine, Mushimiyimana Chantal  na Mugirwanake Louise.


Mukobwankawe Liliane kapiteni w'ikipe y'abagore b'u Rwanda aganira n'abanyamakuru yababwiye ko ikipe y'abagore yiteguye bihagije 

Umutoza mukuru n’ubundi ni Mossad Rashad Elaiuty uzaba yungirijwe  na Nsengiyumva Jean Marie Vianney.

Mu cyiciro cy’abagore baratangira irushanwa nyirizina kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 guhera saa tatu z’igitondo (09h00’) ubwo Misiri izaba icakirana na Kenya.

U Rwanda ruzajya mu kibuga saa cyenda (15h00’) nyuma habe umuhango wo gufungura irushanwa ku mugaragaro (18h00’). Umunsi wa mbere w’irushanwa uzasozwa n’umukino uzahuza u Rwanda na Misiri yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2019 (12h40’) ikaba icumbitse kuri Classic Hotel (Kicukiro).

Imikino y’abagore izakomeza kuwa Mbere mu gihe kuwa Kabiri hazakinwa umukino wa nyuma hanatangwa ibihembo kugira ngo kuwa Gatatu hazatangire imikino y’abagabo.


Ikipe z'u Rwanda zimaze amezi abiri zitegura imikino Nyafurika 

Dore uko gahunda y’abagore iteye aho igomba gutangira 09h00’:

Ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019:

1.Egypt vs Kenya(09h00)

2.Rwanda vs Kenya (15h00)

3. Opening ceremony (18h00)

4.Rwanda vs Egypt (20h00)

Kuwa Mbere tariki 16 Nzeri 2019

1.Kenya vs Rwanda (09h00)

2.Kenya vs Egypt (15h00)

3.Rwanda vs Egypt (19h00’)

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND