Guhera tariki 15 Nzeli kuzageza kuwa 22 Nzeli 2019, u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abafite ubumuga (2019 Africa Para Volleyball Championship), irushanwa rizahuza ibihugu birindwi (7) byo ku mugabane wa Afurika.
Ni irushanwa
rizaba irimo amakipe y’abagabo n’abagore akazaba mu bihe bitandukanye kuko
irushanwa ry’abagore rizatangira tariki 15-17 Nzeli 2019 mu gihe abagabo
bazahatana kuva tariki 18-22 Nzeli 2019.
Komite
y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) bizeye ko
irushanwa u Rwanda ruzitwara neza kuko ngo gutsinda Misiri bishoboka cyane kuko
Dr Mossad Elaiuty wari umutoza wayo ubu yabaye umutoza w’u Rwanda.
Mu buryo bw’imyiteguro,
NPC Rwanda bavuga ko ikipe z’u Rwanda zihagaze neza. Ku kijyanye n’amikoro,
Murema Jean Baptiste yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu amafaranga bizeye ijana
ku ijana ari ayazatangwa na Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) kuko ngo
yabemereye miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro
NPC Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu kuri sitade Amahoro,
Murema yagize ati “"Minisiteri yatwemereye miliyoni 50 z'amafaranga y'u
Rwanda (50,000,000 FRW). Turizera ko ayo ahari, abandi batera nkunga nabo
tuzagenda tumenya uko gahunda iteye mu minsi iri imbere”.
Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda aganira n'abanyamakuru
Agaruka kuri
sitade izakira iyi mikino, Murema Jean Baptiste yavuze ko bishoboka cyane ko
ari Kigali Arena kuko ngo bamaze kubisaba kandi bakaba bafite icyizere kinshi
ko bazayihabwa.
"Twarabisabye
n’ubwo yari itarafungurwa, batubwira ko tuzahabwa igisubizo yafunguwe. Ubu
yarafunguwe kandi twizera ko shampiyona nk'iyi batakwanga ko ibera muri Kigali
Arena. Twizeye ko tuzayihabwa”. Murema
Murema Jean Baptiste yizera ko Kigali Arena izaboneka ikakira irushanwa
Mu 2017,u
Rwanda rwakiriye iyi mikino ubwo ikipe y’igihugu ya Misiri (Abagabo) yatwaraga
igikombe itsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-14, 25-20 na 25-11) mu gihe mu bagore
igikombe cyasigaye mu Rwanda kuko rwatsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa
nyuma muri sitade nto ya Remera.
Nzeyimana
Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite
ubumuga “NPC-Rwanda” yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwongeye guhabwa
uburenganzira bwo kwakira iyi mikino nyuma yo gutsinda Ghana na Misiri bari ku
rutonde rwo gushaka kuyakira.
Nzeyimana Celestin aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu
Nzeyimana
avuga ko uba no muri komite ya Afurika y’imikino y’abafite ubumuga avuga ko iyo
bagiye kureba igihugu kizakira imikino bagira byinshi bareba igihugu cyujuje
ndetse bakanareba urwego igihugu kiriho muri uwo mukino, nyuma ni bwo basanze u
Rwanda rwujuje ibisabwa.
Nzeyimana Celestin (hagati), Dr.Mossad (Ibumoso) umutoza w'ikipe y'igihugu na Murema Jean Baptiste (iburyo)
Muri iri
rushanwa rizabera mu Rwanda, amakipe 12 arategerejwe mu byiciro bibiri(Abagabo,
Abagore).
Mu bagabo
harimo ibihugu birindwi (7) ari byo; Rwanda, Algeria, Egypt, Kenya, Maroc, South
Africa na Nigeria mu gihe mu bagore hazaza ibihugu bitanu (5) aribyo; Kenya,
Egypt, Nigeria, Zimbabwe n’u Rwanda ruzakira iyi mikino.
TANGA IGITECYEREZO