RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Benjamin Dube yavuze ku bihe yanyuzemo agitana n’abagore babiri, gukorana indirimbo na Precious n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 22:34
1


Benjamin Dube rurangiranwa mu baramyi muri Afurika ari Kigali aho yitabiriye igitaramo 'True Worship Live Concert' cya True Promises Ministries. Afite amateka yihariye mu rugendo rw’umuziki uha ikuzo Imana; azahesha umugisha ubwoko bw’Imana akorera mu ngata rurangiranwa ku Isi Don Moen wataramiye i Kigali muri Gashyantare 2019.



Benjamin Dube yasesekaye i Kigali, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, ateguza guhembuka kwa benshi bazitabira igitaramo azakorera muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Ku gicamunsi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu minsi 100.  Mu masaha y’umugoroba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Park inn mu Kiyovu.

Ni umunya-Afurika y’Epfo wabonye izuba kuya 23 Mutarama 1962. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu, avuka kuri Rev. Benjamin Dube witabye Imana na Grace Dube [ Nyina asanzwe ari umwigisha mu rusengero rwe]. Yakuriye mu gace ka Meadowlans muri Soweto.  

Benjamin ni umugabo uca bugufi uganira ukizihirwa kandi akavuga byose ntacyo aciye kuruhande. Araganira nturambirwe! Afite ibihangano byifashishwa n’amatsinda akomeye mu murimo wo gukorera Imana, indirimbo ze ku rubuga rwa Youtube zarebwe n’umubare munini.

Benjamin Dube afite ijwi rimeze nk’irisaraye ukuntu. Yagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA, avuga ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuba yabashije gukandagiza ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda nk’ikintu yahoze asengera kuva yamenya u Rwanda n’umuhanzikazi w’umukobwa w’ijwi ryamutangaje ariwe Precious.

Yavuze ko yatangiye guhumeka umwuka mwiza w’i Kigali kandi yiyumva nk’uri ku ivuko. Yongeraho ko yamenye birambuye u Rwanda kuko ngo ikintu yari azi ku Rwanda ni filime gusa n’umuhanzikazi Precious bahuye ahatanye mu marushanwa.

Yagize ati “Ndishimye cyane. Meze nk’uri mu rugo. Uburyo nakiriwe bwari ku rwego rwo hejuru. Nishimiye ko nabashije kugera i Kigali nari mbitegereje kuva na mbere. Icyo nari nzi ku Rwanda ni filime gusa [Akubita agatwenge]. Ariko uyu munsi natangiye kumenya byinshi kandi Imana yari yarabimbwiye.”

Avuga ko asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yamenye byinshi birimo n’ibihe bitoroshye u Rwanda rwanyuzemo, ubu iterambere, ubumwe n’ubwiyunge bikaba ari byo bishyizwe ku meza. Uyu muramyi avuga ko igishimije kuri ubu ariko uko urubyiruko rw’u Rwanda rwambariye guhanga udushya no guharanira ko igihugu cyabo cyigera kure mu rugendo rw’iterambere. Yongeraho ko hari byinshi yize mu rugendo rwe kandi ko azaba intumwa nziza.

Ati “Nzaba intumwa nziza nisubira muri Afurika y’Epfo mbabwire ko nk’abanyafurika dukwiye gushyigikirana…tugomba gushyira hamwe tugafasha u Rwanda guhagarara ku birenge rukongera kwiyubaka nyuma y’imyaka 25 ishize ruvuye muri Jenoside.”

Dube avuga ko yakuriye mu biganza byiza byamusunukiye kwiyegurira Imana aho akuriye yumva akwiye guhesha ubwoko bw’Imana umugisha mu gihe cyose agihumeka umwuka w’abazima.

Avuga ko ababyeyi be batagize uruhare ijana ku ijana mu gutuma yiyegurira Imana ahubwo ko ku myaka 14 yumvise ko Imaza izamukoresha.

Yagize ati “Ntabwo ari byo! Kuko navutse ubwa kabiri ku myaka 14 kandi nari mfite ubumenyi. Ntabwo byaturutse kuri Papa cyangwa Mama bamfashije gukizwa.“Imana yantoranyije nkiri muto…nakundaga gusenga mbwira Imana ko niba iriho ikiza ubuzima bwanjye. Nakundaga muzika kandi nashakaga gushimisha abantu nzakwimenya.”

Benjamin Dube[uri hagati] avuga ko yiyeguriye Imana akiri muto akuze akomeza guhesha umugisha ubwoko bwayo

Benjamin yakoze ubukwe n’umugore umwe baratandukana ashakana n’undi nawe baratandukana. Umugore wa Mbere yamusigiye abana batatu b’abaramyi barimo Mthokozisi, Sihle na Buhle.

Nyuma y’igihe kinini yaje gushakana na Thabile Mapila babyaranye umwana umwe bise Mangi Dube, nawe baratandukana. Bivuze ko afite abana bane bombi babana mu Mujyi wa Johannesburg.

Yavuze ko gutandukana n’abagore yari yarashatse akita ku bana bamusigiye byari ibihe by’agatangaza ariko ko yiragije Imana muri byose. Anavuga ko yishumbushije umugore wita ku bana be bane.

Ati “Byari bimeze nk’ibitangaza! Kuko urugo rwanjye rwa mbere rwarasenyutse ndetse n’urwa kabiri ariko ubu ndi kumwe n’umugore w’abahungu banjye. Navuga ko twongeye guhura.”

Yungamo ati “Nabaye igihe kinini ingaragu. Nakomeje kwizirika ku Mana ndatekereza ko ari naho imbaraga zavuye…kumenya ko ngomba gushimisha Imana kurusha abantu byatumye nshikama menya uko ntwara ubuzima bwanjye.”

Yavuze ko ubu buzima bwahindutse ameze neza we n’umuryango we. Avuga ko byari ibihe bitoroshye kubaho ari wenyine ariko ko iyo ufite Imana kandi uyisenga igufasha guca muri byinshi.

Yongeraho ko n’abana be bakomeje kumwigiraho batera ikirenge mu cye. Ashima Imana yamufashije mu bihe bitoroshye.

Umuhanzikazi Precious Nina Mugwiza muri Nyakanga 2018 yegukanye igihembo mu irushanwa rya ‘Imba Diaspora’ ahembwa ibihumbi 20 by’amadorali, imodoka yo mu bwoko bwa 4WD, insakazamashusho ya 40 Inch n’ibindi; Benjamin Dube yari umwe mu yari akuriye Akanama Nkemurampaka kemeje ko Precious atsindiye igihembo.

Benjamin avuga ko Precious yamubonyemo impano itangaje kandi ko yiteguye no gukomeza kumufasha mu rugendo rw’umuziki ku buryo bashobora no gukorana indirimbo mu bihe biri imbere.

Ati “Ndashaka gukorana nawe kandi nkamufasha gukura mu rugendo rwe rw’umuziki.” Yanavuze ko yiteguye kuba yakorana indirimbo n’undi muhanzi uwo ariwe wese mu Rwanda ndetse ko na True Promises bazakorana indirimbo.

Benjamin ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, ‘producer’ akaba n’Umushumba w’Itorero rya High Praise Centre Church. Amaze imyaka 33 akorera Imana, avuga ko yashobojwe no kuyubaka, guca bugufi icyubahiro kibaka icyayo kandi agaharanira gusiga amateka meza nk’umunyabigwi.

Benjamin avuga ko yiteguye gukorana indirimbo na buri muhanzi wese wo mu Rwanda uzamwegera

 KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAMYI BENJAMIN DUBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayisire Andrew 4 years ago
    Mureke kutwigisha ko ibyo Imana yanga ari ibintu bisanzwe. Gukomera cg se kwamamara ntibibuza umuntu kuba umunyabyaha. Amafaranga sirwo rugero rw'ikiza cyangwa ikibi. Kongera gushaka kandi uwo mwasezeranye akiriho ni ubusambanyi. Kuba abenshi babikora kandi bitwa abakozi b'Imana ntibibibuza kuba icyaha, kuko bitandukanye n'inyigisho ziri muri Bibiliya.





Inyarwanda BACKGROUND