Ikipe ya KCCA ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019 muri shampiyona ya Uganda, yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 itsinze Azam FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
KCCA
izanakina imikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, yatwaye igikombe cya
CECAFA Kagame Cup 2019 ihita igira ibikombe bibiri by’iri rushanwa kuko
yagiherukaga mu 1979.
KCCA FC bishimira igikombe batwaye batsinze Azam FC
Wari umukino
wa nyuma wahuje KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania yari inafite
igikombe cya 2018, umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho
warangiye KCCA yegukanye igikombe itsinze Azam FC 1-0.
Ni umukino
watangiye amakipe yombi yatakana cyane ariko gufungura izamu bikanga, mu minota
15 ya mbere ikipe ya KCCA yari yihariye cyane umupira yataka izamu aho yashoboraga kubona
igitego ku munota wa 6 w’umukino aho rutahizamu wa KCCA yafunguye amazamu maze
umusifuzi wo kuruhande akerekana ko yari yarariye.
Intebe ya tekinike ya KCCA (KCCA Technical Staff)
Ikipe ya
KCCA yakomeje irataka aho Okello na Anaku Sadat banyuranagamo bahinduranya
impande bataka izamu rya Azam FC, aho nko ku munota wa 12 Allan Okello yabuze
igitego asigaranye n’umuzamu, igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi
anganyije 0-0, n'ubwo KCCA yari yagerageje kucyiharira.
Azam FC basoje irushanwa bari ku mwanya wa kabiri
Aya makipe
yakinnye neza cyane yatakanaga cyane aho byagaragaraga ko aziranye dore ko yari
ari mu itsinda rimwe rya kabiri (B), itsinda ryakiniraga mu Karere ka Huye aho
mukino wabahuje KCCA yatsinze Azam FC 1-0 cyatsinzwe na Kizza Moustapha ku
munota wa 63’.
Igice cya
kabiri cyatangiye KCCA ikina neza nk'uko igice cya mbere cyatangiye aho byagaragaye
ko iyi kipe ikunda kwiharira iminota 15 ya mbere. Ni iminota 15 yakiniwe mu
rubuga rwa Azam FC, ariko KCCA kureba mu izamu rya Azam bikanga.
Ikipe ya
Azam FC yakinaga ishaka cyane imipira y'imiterekano, ku munota wa 61
w'umukino umutoza mukuru wa Azam FC Etienne Ndayiragije avanamo Paul Peter
yinjizamo Iddi Kipangwile.
Allan Okello yasoje irushanwa afite ibitego bine anahiga abandi muri rusange (Top scorer)
Iddy Nado undi mukinnyi mwiza wari muri CECAFA Kagame Cup 2019 akinira Azam FC
Ku munota wa
63' w'umukino Mustafa Kizza yashose umupira uvuye kure maze ba rutahizamu ba
KCCA ndetse n'abakinnyi bugarira ba Azam barawuhusha uhita ujya mu izamu biba
igitego cya mbere cya KCCA. Ikipe ya Azam FC yahise ikanguka ikina neza ishaka
kuba yakwishyura dore ko iyi kipe ya Azam FC ariyo ifite igikombe giheruka.
Karangwa
Bruce, kapiteni wa Azam FC yaje gushota umupira ku munota wa 82 washoboraga
kuvamo igitego cyo kwishyura cya Azam FC, ariko umupira unyura iruhande gato
rw’izamu iminota 90 y’umukino yarangiye KCCA ikiri imbere n’igitego kimwe, aho
umusifuzi yaje kongeraho iminota itatu y’inyongera.
Iminota
y’inyongera yaje kurangira ikipe ya KCCA itsinze 1-0 bidasubirwaho ihita
yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019, gisubira mu gihugu cya Uganda
nyuma y’imyaka 13, ubwo cyegukanwaga na Police FC.
KCCA bishimira igitego cyabahe igikombe
Ikipe ya
KCCA ikaba yahawe igikombe na 30,000 by’amadorari naho Azam FC ibona 20,000
by’amadorari, Green Eagles yatsindiye umwanya wa 3 ibona 10,000
by’amadori.
Azam FC
yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezere ikipe ya AS Maniema FC iyitsinze
Penaliti 5-4, nyuma y'uko amakipe yose anganyije 1-1, naho KCCA FC yasezereye
Green Eagles yo muri Zambia iyitsinze ibitege 4-3, nyuma yo gukina iminota 90
ikarangira amakipe yose anganyije 2-2.
Abakinnyi 11
babanjemo ku ruhande rwa Azam FC (Tanzania)
Razak
Abalora (GK 16), Bruce Kangwa (C 26), Oscra Masai 15, Yakubu Mohamed 5, Daniel
Amoah 3, Salmin Iddi Hoza 22, Abdallah Masoud 28, Idd Saleman 23, Paul Peter
20, Obrey Chirwa 10, Abdul Haji 2.
Abakinnyi
babanjemo ku ruhande rwa KCCA FC
Charles
Lukwago (GK, C,24), Kizza Moustapha 12, Peter Magambo 13, Kato Samuel 2, Anaku
Sadat 21, Herbert Achai 16, Muzamiru Mutyaba 10, Gift Ali 7, Mutyaba Mike 18,
Musa Ramathan 4, Allan Okello 25.
Inkuru ya
Paul Mugabe
PHOTOS:
Saddam MIHIGO & Amina Babirye
TANGA IGITECYEREZO