Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2019 nibwo harakomeza imikino ya ½ cya CECAFA Kagame Cup 209 aho rutahizamu wa APR FC Danny Usengimana ataza kugaragara mu bakinnyi 18 iza gukoresha ikina na AS Maniema, kubera ikibazo cy’uburwayi, aho arwaye Malaria.
Nyuma y'uko ikipe ya APR FC
igeze ku mukino wa ½ aho iza guhura na AS Maniema yo muri DR Congo, rutahizamu
wayo Danny Usengimana ntabwo aza kugaragara muri 11 babanzamo aho ashobora gusimburwa
na Byiringiro Lague.
Danny Usengimana watsinze ibitego bibiri mu mukino APR FC yakinaga na Heegan FC
Uyu rutahizamu ntabwo
agaragara muri uyu mukino nyamara umukino APR FC iheruka gukina wa Kagame Cup 2019,
yayifashije kwerekeza muri ½ aho yatsinze ibitego bibiri muri bine iyi kipe yanyagiye
Heegan FC yo muri Somalia.
Abakinnyi 11 ba APR FC
bashobora kubanzamo:
APR FC XI: Rwabugiri
Omari (Gk,1), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Manzi Thierry
(Capt) 4, Mutsinzi Ange Djimmy 5, Niyonzima Ali 8, Byiringiro Lague 14, Niyonzima
Olivier Seif 21, Sugira Ernest 16, Butera Andrew 20, Imanishimwe Djabeli 10.
Ni umukino wa ½ uraza
guhuza APR FC na AS Maniema uraza gutangira saa 18:30, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo
kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 2,000Rwf, 5,000Rwf na 20,000Rwf.
Paul Mugabe/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO