Abarebye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wahuje APR FC na Mukura Victory Sport muri 2018 ndetse n’abari bari ku mukino w’u Rwanda U23 na DR Congo U23, babonye abasore b'ibigango bafatanyaga na Polisi y’igihugu mu gucunga umutekano muri sitade no kwigizayo buri umwe wese wagize isura yo gushaka kuzana akaduruvayo mu bantu.
Muri iyi
minsi u Rwanda ruri kwakira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, “Gisenyi Bouncers
Team (GBT)” bitabajwe muri gahunda yo kubungabunga umutekano imbere n’inyuma
ya sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Kuri sitade
Umuganda habereye imikino y’itsinda rya kane (D) yarimo; Gormahia FC (Kenya) na
AS Maniema (DR Congo) amakipe yazamutse muri ¼ cy’irangiza mu gihe KMKM na AS
Ports zasezerewe.
Gisenyi
Bouncers Team (GBT) itsinda ry’abasore b’ibigango banitabazwa ku mikino ikomeye
bafashe umwanya bashimira abafana bitabiraga iyi mikino muri sitade Umuganda
uburyo bitwaye yaba abari bavuye hanze y’u Rwanda ndetse n’abazaga bavuye mu
gihugu imbere.
GBT iyo barangije akazi mur sitade Umuganda bafata ifoto y'urwibutso
Abo basore
bibumbiye muri "Gisenyi Bouncers Team (GBT)". Ni itsinda ry’abasore
10 bishyize hamwe kuva muri Werurwe 2018 kuri ubu bakaba bamaze umwaka n’amezi ane
(4) bakora akazi ko kurinda umutekano
w’abantu n’ibintu akenshi bakabikora batumweho dore ko batabikorera ubuntu kuko
birishyurwa.
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA, Tuyisenge Gilbert bazi ku izina rya Bigshow umuyobozi
mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT) yavuze ko muri iyi mikino ya CECAFA
Kagame Cup 2019 babanye neza n’abafana mu ngeri zose kandi ko nta mufana
cyangwa undi muntu wigeze abura umutekano usesuye muri sitade Umuganda.
“Akenshi
abinjira muri sitade zitandukanye usanga bavuga ko abasore b’ibigango bakunze
kubangamira abafana bitewe n’uko ngo batajya batuma umuntu yisobanura. Twebwe nka
GBT dukoresha abasore bajijutse bize bazi gushyira mu gaciro. Nta mufana
urakubitirwa muri sitade Umuganda duhari”. Big Show
Tuyisenge Gilbert (Iburyo) niwe uyobora bagenzi be mu kazi ko gucunga umutekano
“Turashima
abafana bose twabanye mu mikino y’itsinda rya kane kuko bitwaye neza yaba
abanyamahanga ndetse n’abari bavuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Twabanye
neza n’ubutaha bazaze bizeye umutekano”. Big Show
Tuyisenge Gilbert bita Big Show umuyobozi wa GBT
Big Show
yakomeje avuga ko kuzana iri tsinda rya GBT ari igitekerezo bagize umwaka ushize
bakaza gusanga imbaraga bafite zitakomeza gupfa ubusa ahubwo ko bakwishyira
hamwe bakajya bacungira abantu umutekano mu gihe bibaye ngombwa dore ko ngo mu
karere ka Rubavu bitabagaho.
“Twishyira hamwe byatewe n'uko i Rubavu ibijyanye no gucungira abantu umutekano nka Body Guards nta byahabaga. Tubona ko bikenewe bityo duhita twishyira hamwe gutyo kandi twiteguye no gukorera no mu Rwanda hose. Umuntu uzadukenera biciye mu nzira zemewe n’amategeko y’u Rwanda twakorana. Twamufasha kumukorera umutekano mu bijyanye n’ubukwe, ibirori, ibitaramo bitandukanye n’ibindi”. Big Show
Mu kazi
umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakora usanga bagira imbogamizi zitandukanye,
Big Show yavuze ko itsinda ryabo bagira ikibazo cyo kuba nta bakobwa barabona
bafite ubushake bwo kuba bakora aka kazi.
“Twebwe hari
igihe tubona akazi ko kurinda ibyamamare yaba abahungu cyangwa abakobwa. Tuba
twifuza ko mu gihe tubonye icyamamare cy’umukobwa cyarindwa n’umukobwa wa GBT
ariko ubu mu ikipe yacu nta mukobwa urimo. Tugira icyo kibazo cyo kuba nta
mukobwa turabona twakorana mu ikipe yacu”. Big Show
GBT bakunze no gukora mu bukwe bacunga umutekano
Tuyisenga
Gilbert uzwi nka Big Show mu mujyi wa Rubavu, avuga ko mu mikino ikomeye iba
ari ishiraniro kuri sitade Umuganda bakunze kubitabaza kuko biba ari ahantu
hahuriye abantu benshi bityo hatabura abashyamirana bakaba babafata
bakabahungisha abandi cyangwa bakabatandukanya kugira ngo amahoro ahinde.
“Twakoze ku
mukino wahuje APR FC na Mukura Victory Sport kuri sitade Umuganda mbere y'uko
dukora ku mukino w’Amavubi na DR Congo mu batarengeje imyaka 23, wari umukino
uriho abafana benshi bava muri DR Congo abantu banabonye ko byadusabye imbaraga
kugira ngo abantu boroherane. Twebwe rero biduha ubunararibonye mu bijyanye no
guhosha ubushyamirane hagati y’abantu iyo twahuye n’abantu bagira amahane nka
kuriya muri sitade”. Big Show
GBT barashimira abafana bitabiriye imikino y'itsinda rya kane (D) rya CECAFA Kagame Cup
Tuyisenge
Gilbert avuga ko abantu bafite imyumvire yo kumva ko abasore b’ibigango bitwaza
imbaraga bakaba bahohotera abafana atari ko bimeze ahubwo ko icyo baba
bashinzwe ari ukubungabunga umutekano w’abantu bose baba bari aho bari
gukorera.
PHOTOS: Umurerwa Delphin (Rubavu)
TANGA IGITECYEREZO