RFL
Kigali

“Uzahacane umucyo mwana wanjye”-Cecile Kayirebwa abwira Clarisse Karasira ugiye gutaramira i Huye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2019 12:45
0


Cecile Kayirebwa rurangiranwa mu bahanzi bo hambere batanga ibyishimo ku bisekuru byombi, yandikiye ‘umwana we’ Clarisse Karasira uzaririmba mu mwanya we mu iserukiramuco ‘Iwacu Muzika’ amwifuriza gucana umucyo mu gitaramo azaririmbamo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.



Kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019, East African Promoters(EAP) yateguye iserukiramuco ‘Iwacu Muzika’, yasohoye itangazo ivuga ko Cecile Kayirebwa atakiririmbye mu iserukiramuco bitewe n’ikibazo cy’umunaniro.

Muri iri tangazo, bavuze ko Cecile Kayirebwa, yasimbujwe Orchestre Impala yari yaririmbiye mu karere ka Musanze ubwo iri serukiramuco ryatangizwaga. Banongeyeho kandi umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Imitamenwa’ yahimbiye Ingabo z’Igihugu.

Mu butumwa Cecile Kayirebwa yandikiye Clarisse Karasira, yamubwiye ko adakwiye kugira ubwoba, yizeye ko azitwara neza.

Yamwifurije gucana umucyo muri iki gitaramo. Ati “N’amahoro humura! Uzahacane umucyo mwana wanjye! Ntureba se ko kwibyara bitera ababyeyi ineza.”

Cecile Kayirebwa abwira Clarisse Karasira ati 'uzahacane umucyo mwana wanjye!

Karasira yabwiye INYARWANDA, ko ibyo Kayirebwa ubarizwa mu Bubiligi amwifuriza abona agenda abigeraho. Ati “Ni umugisha, nanejejwe n'uko icyo umubyeyi Kayirebwa anyifuriza kigenda kigerwaho.”

Yungamo ati “Ahora ambwira ko anezezwa no kubona ngera ikirenge mucye. Ni iby'igiciro rwose.”

Yavuze ko Kayirebwa ari urugero rwiza, cyubahiro ni icyitegererezo cy'abahanzi nyarwanda benshi barimo nawe.

Ubutumwa ahora ahabwa na Cecile Kayirebwa bumukora ku mutima ariko ngo ubwo yahawe ubu bwamurenze. Ati “Nezezwa iteka n'ubutumwa ampa, asa nk'untuma. Birandenga. Kuri iyi nshuro bwo yampaye ubutumwa antera ibakwe.”

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika rizabera i Huye kuya 13 Nyakanga 2019.

Rizaririmbamo umuraperi Bull Dogg, Umwami wa Coga Style, Rafili, Urba Boys [Nizzo Kaboss na Humble Jizzo], Nsengiyumvu Francois ‘Igisupusupu’ ndetse n’itsinda rya Active [Olvis, Tizzo na Derek].


Clarisse Karasira yagaragaje ko anyurwa n'uburyo Cecile Kayirebwa amushyigikira


REBA HANO INDIRIMBO 'IMITAMENWA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND