Kigali

Umuhanzi Freddy Don yakoze ubukwe n’umukunzi we Merveille-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2019 15:04
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Freddy Don, yakoze ubukwe n’umukunzi we Nyakazungu Merveille bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo. Bombi bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore biyereka imiryango, Imana ibiha umugisha.



Ku wa 21 Kamena 2019, Freddy Don yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Merveille mu Murenge wa Nyarugunga. Gusaba no gukwa byabereye ku Gisenyi kuri salle Honest mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.


Freddy Don n'umugore we hamwe n'abasore n'inkurmi babambariye

Basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Rwanda Victory Mission ruherereye i Kanombe, kuri uyu wa 22 Kamena 2019. Muri ubu bukwe, Dj Spin ni we wabaye ‘Parrain’ w’umuhanzi Freddy Don mu gihe umufasha we Dushimirimana Ernestine uzwi nka Mimi basanzwe banakorana mu kiganiro kuri Tv10 ariwe wabaye ‘Marraine’ wa Merveille umukunzi wa Freddy Don.

Freddy Don yarushinganye n'umukobwa bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo

Freddy aherutse gutangariza INYARWANDA ko bimwe mu byatumye akundira uyu mukobwa ari uko yubaha Imana, ikirenze kuri ibyo azi ko amukunda. Yagize ati “Ni umukobwa mwiza cyane kandi yubaha Imana cyane ahuje n’ibyifuzo byanjye kandi nawe arankunda cyane”

Freddy Don akora injyana ya Afrobeat, azwi cyane mu ndirimbo ‘I am a soldier’ yakoranye na Gisa cy’Ingazo, ‘Oh my heart’ yakunzwe na benshi n’izindi nyinshi. Akoze ubukwe nyuma yo kuva muri Kenya kwiga umuziki.

AMAFOTO UTABONYE Y'UBUKWE BWA FREDDY DON

Freddy Don arebana n'umugore we akana ko mu jisho

UKO BYARI BIMEZE MU GUSABA NO GUKWA

Muri ubu bukwe, Freddy Don yari ashyigikiwe na bamwe mu bahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Imiryango yombi yahannye impano

Freddy Don yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we

Umuhanzi Babou Melo [uri ibumoso]

Freddy Don n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND