Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona 2018-2019 yamaze gutandukana na Manzi Thierry kimwe na Niyonzima Olivier Sefu bayifashije gutwara iki gikombe nyuma y’uko bananiwe kumvikana ku bijyanye no kuba basinya amasezerano mashya.
Kuri Manzi
Thierry wari umaze iminsi ari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na Rayon Sports
amaze kugaragaza ko ikibazo cy’amafaranga gihora giteza ibibazo muri Rayon
Sports kimaze igihe kandi kitazanacika kuko ngo ni yo sura ya Rayon Sports.
Mu ibaruwa
Rayon Sports yageneye Manzi Thierry bamubwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere
tariki 17 Kamena 2019 yemerewe gusinya mu ikipe ashaka kandi ko bamushimira
umusanzu yahaye ikipe ndetse bakanamwifuriza amahirwe mu y’indi kipe azajyamo.
Manzi Thierry
yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu 2015 avuye muri
Marines FC mu Karere ka Rubavu.
Ibaruwa ikura Manzi Thierry muri Rayon Sports
Ku ruhande
rwa Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu nawe yahawe ibaruwa isa n’iya Manzi Thierry
ndetse nawe abwirwa ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 yemerewe
kugana mu ikipe ashaka bitewe n’uko nawe yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko
adashaka kongera amasezerano.
Niyonzima
Olivier Sefu yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo hagati mu
2015 avuye mu Isonga FA, akaba yari umukinnyi ntakorwaho hagati mu kibuga.
Ibaruwa isezerera Niyonzima Olivier Sefu
Kuri
Niyonzima Olivier Sefu biravugwa ko agiye kugana muri APR FC mu gihe Manzi
Thierry we bishoboka ko yaba agiye kujya hanze y’u Rwanda mu gihugu
kiramenyekana.
TANGA IGITECYEREZO