RFL
Kigali

Pastor Ted Wilson Perezida w’Abadivantisiti ku isi yasangije imirongo ya Bibiliya Minisitiri wa Pakistan

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2019 9:51
2


Perezida w’abadivantisiti b’umunsi wa karandwi ku isi (SDA), Pastor Ted Wilson yasengeye Ministiri wa Pakistani amusangiza imirongo y’igitabo cya Bibiliya aho yasabye abagize iri torero (SDA) kuba itabaza rimurikira igihugu cya Pakistan



Kuri uyu Gatanu taliki ya 7 Kamena 2019, Pastor Ted Wilson yasuye bwa mbere igihugu cya Pakistan ari hamwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ki isi, ahabwa ikaze na Minisitiri w’intara ya Sindy yo muri Pakistan, Syed Murad Ali Shah.

Pastor Wilson yashimiye Minisitiri Syed Murad Ali Shah ku bw'umudendezo usesuye wo guhitamo idini ku baturage ba Pakistan ndetse anamwizeza ko itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi rizakomeza gufatanya n’iki gihugu mu bikorwa byo guteza imbere abakigize mu mishinga bafite nka ADRA, Karachi Adventist Hospital ndetse na Pakistan Adventist Seminary and College.

Aganira n’uyu mu minisitiri Pastor Ted Wison yagize ati:”Ndabizi Nyakubahwa ko umubare w’Abadivantisiti ni mucyeya muri iki gihugu ugereranyije n’umubare w’abaturage batuye iki gihugu, ariko iki gihugu gifite abaturage beza, niba mbeshya munyomoze.” Itorero ry’Abadivadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu gihugu cya Pakistan rigizwe n’abizera ibihumbi 13 mu gihe iki gihugu kigizwe n’abaturage miliyoni 204.

Pastor Wilson yabajije uyu mu minisitiri niba yamusangiza isomo rya Bibiliya aho Shah yaje kumwemerera maze Wilson amusomera isomo riboneka muri Mika 6:8 rivuga ngo:” Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira no kugendana n’Imana yawe wicishije bugufi.”

Wilson yasobanuriye uyu mu minisitiri impano yamuzaniye igizwe n'umutsima (Cakes) ndetse na (Rolled-up carpet) Tapi. Wilson yasobanuye icyo iyo mpano isobanuye. Yagize ati:”Iyi Tapi isobanuye aho gusengera Imana wicishije bugufi uyisaba kubana nawe” Wilson yahise yongeraho ijambo ryo mu cyarabu risobanura ngo "Imana iri kumwe natwe."

Mu minota 15 Wilson yahuye n’uyu mu minisitiri yamusabye kumusengera, ntakuzuyaza uyu mu minisitiri arabyemera ahita amusaba kumusengera by’umwigariko ndetse no gusengera n’imwe mu ntara igize iki igihugu cya Pakistan ahagarariye guhera mu mwaka wa 2016 ikaba ari imwe mu ntara enye zigize igihugu cya Pakistan.

Isengesho risoza uyu mu minisitiri yaryitondeye cyane nk'uko ibitangazamakuru byo muri Pakistan byabigarutseho cyane. Ted yasengeye uyu mu minisitiri by’umwihariko nkuko yari yabimusabye ndetse n’intara ahagarariye ayisabira kuba yatera imbere nk'uko byatangazwe na Televiyiyo y’igihugu cya Pakistan.

Wilson yageze mu gihugu cya Pakistan muri Kamena taliki ya 7 mu ruzinduko rw’iminsi ine aho intego ye kwari ugukomeza kwizera kw’abakirisitu bo mu gace ka Karachi ahari icyicaro cy’Abadivantisite b’umunsi wa Karandwi mu gihugu cya Pakisitan (Union), haherereye n’ishuri ry’Abadivantisite ryitwa Adventist Seminary and College ryashinzwe mu mwaka wa 1920 rikaba rifite abanyeshuri 400.

Umuvugizi w’Abadivantisite Lahore yavuze ko Wilson yasabye Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri Pakistan kurabagirana nk’itabaza rimurukira Pakistan ndetse n’isi. Yabahaye ubutumwa buboneka muri Mariko 16:15 havu ngo :”Arababwira ati:”Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza, uwizera akabatizwa azakizwa ariko utizera azacirwaho iteka.” Pastor Ted yasabye abatuye iki gihugu guhanga amaso Yesu ndetse no kubwira abantu inkuru ya Yesu nkuko tubikesha Adventist.Org.


Pastor Ted Wilson aganira na Minisitiri Syed Murad Ali Shah

UMWANDITSI: Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhuza Alice4 years ago
    Natwe bazadusure mu rwAnda
  • JONAS10 months ago
    NIBYIZA BIRASHIMISHIJ CANE.





Inyarwanda BACKGROUND