Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 tariki ya 1 Kamena 2019 nyuma y’amasaha 24 Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo (Robertinho) wari umutoza mukuru ahita afata indege agana iwabo muri Brezil aho avuga ko agiye mu biruhuko.
Robertinho
ari umaze gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona avuga ko
yasubiye iwabo mu kiruhuko ngo asure umuryango we, inshuti n’abavandimwe mu
gihe cy’ibyumweru bibiri.
Gusa muri
iyo minsi Rayon Sports izaba iri mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 kuko kuri
uyu wa Kabiri bacakirana na AS Kigali kuri sitade ya Kigali.
Rayon Sports yatwaranye igikombe na Robertinho
Kimwe mu
ngingo zatumye Robertinho asubira muri Brezil nuko kugeza ku mukino wa nyuma wa
shampiyona yari atarumvikana na Rayon Sports ku bijyanye no kuba yamuha andi
masezerano ndetse no kumwongerera umushahara wa buri kwezi.
Mu busanzwe
Robertinho yahembwaga ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika (3,000 US$) mu
gihe kuri ubu yifuza ko bakongeraho ibihumbi bibiri bityo akajya afata ibihumbi
bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000 US$).
Robertinho wageze mu Rwanda muri Nyakanga 2018 arapfa na Rayon Sports ibihumbi bibiri by'amadolari ya Amerika
Rayon Sports
yo iri kumubwira ko umushahara bajya bamubonera ku kwezi utarenga ibihumbi bine
by’amadolari ya Amerika (4,000 US$).
Nyuma yuko
uyu mutoza atashye, amakuru ahari nuko ngo mu gihe yaba atemeye ibihumbi bitatu
by’amadolari ya Amerika cyangwa ngo ntibigire ukundi bigenda, ikipe ya Rayon
Sports yahita isinyisha Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura
VS.
Haringingo Francis Christian umutoza wagize ibihe byiza muri Mukura VS kuva yahagera
Haringingo
Francis Christian nawe ni umwe mu batoza beza bari muri shampiyona y’u Rwanda
ndetse akaba umutoza abantu ndetse n’abakinnyi badashidikanyaho ku buhanga bwe
mu gutoza umupira w’amaguru mu gihe Robertinho ari umutoza abantu bataremera
neza ubuhanga bwe bitewe n’uburyo Rayon Sports yari ihagaze n’uburyo bakinaga
hataraza Do Nascimento Silva undi munya-Brezil wasaga naho yungirije Robertinho
kuko Rayon Sports yakinaga umukino udatanga ibitego n’amanota.
Muri rusange
Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona 2018-2019 ifite amanota 72 n’ibitego
38 izigamye kuko yatsinze ibitego 53 itsindwa 15.
Mu mikino 30
Rayon Sports yakinnye, batsinzemo 22, banganya itatu (3) batsindwa imikino ine
(4).
Rayon Sports
yatwaraga igikombe cya cyenda (9) cya shampiyona kuko icya mbere yagitwaye mu
1975 mu gihe icyo yaherukaga byari mu 2017, igikombe yahawe imaze gukina na
Azam FC yo muri Tanzania.
Dore imyaka Rayon Sports yagiye itwaramo ibikombe bya shampiyona; (1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013, 2016-2017 na 2018-2019).
TANGA IGITECYEREZO