Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd yari imaze iminsi ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (crypto-currency scam).
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB rwatangarije abanyarwanda ko kugeza ubu rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd nyuma yo gusanga ibyo yakoraga bitandukanye n’ibyo yasabiye ibyangombwa muri RDB.
Icyangombwa Supermarketings Global Ltd yasabye muri RDB
Bashyizeho kandi indi nyandiko igaragaza icyangombwa Supermarketings Global Ltd yasabye muri RDB ubwo yandikishwaga, aho bigaragaza ko icyo bari bagamije mu bucuruzi bwabo ari ibikorwa bigamije kwigisha (Educational support activities). Iki cyangombwa kandi kigaragaza ko abanyamigabane muri iyi kompanyi ari Jean Bosco Nsengiyumva na Israel Uwizeyimana. Ibi bije bikurikira irindi tangazo rya Banki nkuru y’igihugu BNR aho nayo yavugaga ko izi kompanyi zizeza abantu inyungu z;ikirenga zitemewe mu Rwanda, banaboneraho kubwira abantu ko abantu bakora ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku kugura imigabane baboneka ku rubuga rwa BNR.
BNR nayo yari yaburiye abanyarwanda ku munsi w'ejo hashize
RIB yakomeje ibwira abanyarwanda kwitonda, iti “RIB irasaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe.”
TANGA IGITECYEREZO