Uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye mu Rwanda (Bralirwa), ruratumira abanyamigabane barwo mu nama ngarukamwaka izaba tariki 22 Gicurasi 2019. Iyi nama izabera mu mujyi wa Kigali muri Radisson Blu Hotel.
Ibiri ku murongo w’ibizigirwa muri iyo nama ni:
1. Gusuzumira hamwe raporo y’umwaka
2. Kwakira Raporo y’umugenzuzi w’imari
3. Gusuzumira hamwe uko amafaranga yakoreshejwe mu mezi 12
4. Gusuzuma inyungu Bralirwa yabonye ndetse n'ibyo yinjije mu mwaka
5. Kubaza ibibazo abayobozi bakuru n’umugenzuzi w’imari ku mwaka wa 2018
6. Kubonana n’ubuyobozi bukuru
7. Kubonana n’umugenzuzi w’imari wigenga
Raporo y’umwaka mushobora kuyisanga ku rubuga rwa Bralirwa ari rwo: www.bralirwa.co.rw
Paul Mugabe/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO