RFL
Kigali

Amafoto y’imyambarire itangaje yaranze ibirori by’akataraboneka Met Gala 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2019 9:58
0


Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2019 mu Mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika habereye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’imyambarire yihariye ku byamamare byubatse izina byasizaniraga gutambuka ku itapi itukura berekana ikimero, amafoto acicikana.



Met Gala ni ibirori ngaruka mwaka bihuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye ku isi barimo abanyarwenya, abakinnyi ba filime, abanyamuziki, abahanga imideli n’abandi...

Ibi birori benshi babyita Costume Institute Gala byabereye ahitwa Metropolitan Museum of Art [nibo bategura ibi birori] mu Mujyi wa New York, bifatwa nk’ibirori bya mbere ku isi mu bijyanye no kwerekana imideli.

Ibi birori bimaze kugira izina rikomeye mu byamamare byiyerekana mu mwambaro uryoye ijisho. Byihariye ku kugira abatumirwa b’Imena, amatike yo kwinjira muri ibi birori ari ku giciro gihanitse ndetse buri mwaka hifashishishwa insanganyamatsiko zitandukanye.

Muri uyu mwaka w’2019 hisunzwe insanganyamatsiko “Camp: Notes on Fashion” hagamijwe gutegura ibirori bitangiza iserukiramuco rikomeye ry’imideli ryiswe Met Gala, bagendeye ku gitekerezo cya gafotozi Susan Sontag.

Card B, Lady Gaga na Nick Minaj baserukanye imyambaro yatumye bahangwa amaso baravugwa muri ibi birori by’agatangaza.

The Mirror ivuga ko wari umwanya mwiza kuri benshi mu byamamare gutambuka ku itapi itukura bajyanisha n’insanganyamatsiko “Camp:Notes on Fashion” ndetse ngo ntibatengushye abari babategereje. 

Lady Gaga yiyerekanye ahinduranya imyambaro inshuro enye.

Iki kinyamakuru kivuga ko umuraperikazi Card B uri mu bagezweho yatambutse ku itapi itukura yambaye ikanzu nziza cyane, byafashe amasaha agera ku 20,000 kugira ngo ikorwe. Card B yageze ahabereye ibirori abafashwa n’abasore icumi kugira ngo abashe kwinjira ahaberega ibirori.

Ngo ihangana rya Nick Minaj na Cardi B ryanigaragaje muri ibi birori aho buri wese aba ashaka kwerekana ko icyo undi akoze yagikora inshuro ebyiri kurushaho. Nick Minaj yari yambaye ikanzu ndende ikururuka inyuma, igice cy’imbere cyigaragaza amatako.  

Umukinnyi wa filime akaba n’umuraperikazi, Hailee Steinfeld yageze ahambaye ibi birori yambaye ikanzu yari yanditseho amagambo agira ati “nta mafoto yemewe”, ikanzu yari yambaye igizwe n’amabara menshi.

Lady Gaga yaserukanye ikanzu ndende yo mu ibara rya pink.

Yaniyerekanye mu ikanzu y'ibara ry'umukara.

Yiyerekanye kandi mu ikanzu imwegereye.

Bwa nyuma yakuyemo imyenda yose ajya imbere y'abahanga mu gufata amafoto.

Serena Williams yambaye yibanze ku ibara ry'umuhondo.

Ibara ry'umukara ryiganje mu myambarire y'umuhanzi Janelle Monae.

Umunya-Kenya, Lupita Nyongo imbere y'abafata amafoto yasekaga.

Umukinnyi wa filime, Michael Urie, yambaye umwambaro umwe muri ibiri( ikanzu irimo ipantalo n'ikote).

Umukinnyi wa filime, Ezra Miller yatunguranye mu buryo yishyizeho ibirungo by'ubwiza.

Umunyadushya Katy Perry yambaye ikanzu itambirije buji .

Umunyamideli Kim Kardashian yaserutse nawe.

Urugo rushya mu mideli; Priyanka Chopra na Nick Jonas baherutse kurushinga.

Nick (umuvandimwe wa Nick Jonas) n'umukunzi we Sophie Turner ugaragara muri filime 'Game of thrones'.

Umukinnyi wa filime ukomeye mu Buhinde, Deepika Padukone yari yambaye ikanzu ndende ya pink.

Laverne Cox yari yambaye ikanzu ndende y'ibara ry'umukara.

Harry Styles.

Alessandro Michele.

Umuhanzi Billy Porter.

Jordan Roth

Umunyabigwi Celine Dion.

Umukinnyi wa filime, Jared yitwaje ishusho y'umutwe we.

Queen Aquaria.

Umukinnyi wa filime, Yara Shahidi.

Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru Vogue, Madamu Anna Wintour.

AMAFOTO: Reuters/AFP/Getty Images






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND