Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu (3) bazavamo uwuzahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi gushize kwa Werurwe 2019.
Umukinnyi uzaba
yatsinze bagenzi be biciye mu matora y’abafana batorera ku mbunga nkoranyambaga za SKOL na March’ Generation Fan Club, azahabwa igihembo ku wa Mbere
tariki 29 Mata 2019 ku kibuga cya Nzove mu muhango uzatangira saa kumi n’igice
(16h30’).
Mazimpaka
Andre umwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports yazanye mbere yo gutangira
umwaka w’imikino 2018-2019 kuri ubu ari mu bakinnyi batatu bahagaze neza kuko
mu mikino 12 amaze gukina, uyu mugabo yamaze imikino icyenda (9) nta gitego
yinjijwe (Clean Sheets).
Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports
Kuri ubu akaba ari mu bakinnyi batatu beza ba Rayon Sports bari ku rutonde rwo guhatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe 2019 dore ko abitse igihembo cya Gashyantare 2019. Abakinnyi batatu bahatanira igihembo cya Werurwe 2019 barimo; Mazimpaka Andre (GK,30), Mugheni Kakule Fabrice (27) na Manzi Thierry (C,4).
Ku uru
rutonde kandi hariho Manzi Thierry myugario akaba na kapiteni wa Rayon Sports.
Uyu musore nawe agenda afatanya na Rayon Sports kubona intsinzi zigiye
zitandukanye bityo SKOL na March’Generation Fan Club batanga iki gihembo bakaba
baramuhisemo mu bakinnyi batatu beza.
Manzi Thierry myugariro akaba na kapiteni wa Rayon Sports
Mugheni
Kakule Fabrice ukina hagati muri Rayon Sports nawe ari kuri uru rutonde
ruhatanira igihembo cya Werurwe 2019 aho ahanganye na Manzi Thierry ndetse na
Mazimpaka Andre.
Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports
Iki gihembo
gitangwa n’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu kiswe “March’
Generation Fan Club” ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd nk’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports.
Uva ibumoso: Mazimpaka Andre, Manzi Thierry (hagati) na Mugheni Kakule Fabrice (Iburyo)
Iyi gahunda
yatangiye ari igikorwa cya March’ Generation Fan Club ariko biza kuba ngombwa
ko SKOL Brewery Ltd izamo kugira ngo birusheho kugira imbaraga n’agaciro.
TANGA IGITECYEREZO