Kigali
22.7°C
6:12:49
Jan 14, 2025

Seninga Innocent yasabye Bugesera FC ko basesa amasezerano y’akazi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2019 10:26
0


Seninga Innocent wari umaze amezi arindwi ari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC yasabye abayobozi b’iyi kipe ko bamwemerera bagasesa amasezerano y’akazi bari bafitanye nyuma y'uko abona iyi kipe itubahiriza ibyo bumvikanye bajya kumuha akazi muri Kanama 2018.



Muri iyi baruwa iriho umukono wa Seninga Innocent ndetse bikaba byanamenyeshejwe Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere ka Bugesera FC, Seninga avuga ko mu masezerano yagiranye n’ikipe ya Bugesera FC batigeze bayubahiriza uko bayasinyeho ndetse kugeza magingo aya akaba abishyuza ibirarane by’imishahara y’amezi abiri (2).

Uretse kuba Seninga abaza Bugesera FC imishahara y’amezi abiri (2), Bugesera FC arayishyuza ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda bakabaye baramuhaye kugira ngo yisuganye mbere yo gutangira akazi muri FC Bugesera.


Seninga Innocent avuga ko yiteguye gutandukana na Bugesera FC

Mu gusesa aya masezerano, Seninga avuga ko ari ibintu bikurikije amategeko kuko ngo mu nyandiko bagiranye harimo ko kuba uruhande rwashaka gusesa amasezerano rumenyesha urundi mbere y’iminsi 15.


Ibaruwa Seninga Innocent yandikiye Bugesera FC

Seninga Innocent wageze i Nyamata avuye muri Musanze FC, yatoje Bugesera FC imikino 21 akaba amaze kuyihesha amanota 24 ayishyira ku mwanya wa cumi (10) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019.


Bugesera FC igiye kwinjira mu makipe ari kubaho adafite umutoza mukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND