RFL
Kigali

Pallaso yasuye imva ya AK47 amubwira ko akibitse imyenda ye kandi ko ajya ayambara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2019 8:55
0


Umunyamuziki Pius Mayanja wamenyekanye nka Pallaso yasuye imva y’umuvandimwe we AK47 umaze imyaka ine yitabye Imana. Yavuze ko n’ubwo hashize igihe apfuye ahora yibuka ibihe bagiranaga iyo babaga bari kumwe ndetse ngo yambara imyenda ye mu rwego rwo kumwiyibutsa.



Mayanja Pius [Pallaso] ni umuhanzi wo muri Uganda, umwanditsi w’indirimbo akaba na ‘Producer’. Akunze kuririmba mu Luganda, Icyongereza rimwe na rimwe n'Igiswahili. Kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 ni bwo yasuye imva y’umuvandimwe we AK47.

Mu cyumweru gishize yari yateguriwe umugoroba wo kumwibuka uburizwamo n’ubuyobozi bwafunze akabari, DNA Lounge k’umuhanzi Dr Jose Chameleone byagombaga kuberamo. Ubuyobozi bw’aka kabari byavugaga ko bagiye gushakisha ibyangombwa kugira ngo bongera bakore. Bari bamaze amezi atatu batangiye gukora.

Mu butumwa Pallaso yanyujije kuri konti ya instagram, yavuze ko mu masengesho ye azirikana umuvandimwe we witabye Imana. Avuga ko mu ntekerezo ze ahora yibuka uko byabaga bimeze  bari kumwe.

Yagize ati “Buri gihe ndagusengera, hashize imyaka myinshi, inshuti yabaye umwanzi ndetse n’umwanzi yabaye inshuti. Ndacyategereza uko nabaga ndi kumwe na we buri munsi. Nakomeje kubika imyenda yawe rimwe na rimwe ndayambara kugira ngo nkubone muri njye kandi mba numva ko turi kumwe."

Yakomeje avuga ko n’ubwo umuvandimwe we yitabye Imana ariko mu mitima yabo atibagiranye. Yamubwiye ko abafana be bakimukunda ndetse ngo hari abavuga ko iyo aba akiriho aba ageze kure mu muziki.

Ati “Ushobora kuba uri kure ariko ntabwo wibagiranye. Abafana bawe baracyagukunda cyane, bavuga ko iyo uba ukiriho uba ugeze kure, amarira ya mama ntabwo azigera akama, buri muntu wese yashenguwe n’urupfu rwawe."

Yakomeje avuga ko bakomeza kwiyumanganya bitewe n’agahinda bagendana. Ati “Ariko dukomeza kwikomeza tukagendanana ako gahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe ikindi nakubwira ni uko abantu bagukunda cyane kubera y’uko n’ubwo wapfuye indirimbo zawe ziracyacurangwa ahantu henshi.”  

Emmanuel Mayanja [AK47] yamenyekanye muri 2012 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ‘Champion’. Yafatwaga nk’uwa mbere ukora injyana ya ‘dancehall’ muri Uganda.  Yashyinguwe ku wa 19 Werurwe 2015 ahitwa Mityana. Yasize abana batatu barimo impanga. Yari murumuna wa Pallaso, Chameleone na Weasel.

Pallaso yasuye imva y'umuvandimwe we AK47.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND