RFL
Kigali

Arsene Tuyi yatangiye imyiteguro y'igitaramo 'Pentecost Hymn 2019' azamurikiramo album ye nshya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2019 10:42
0


Arsene Tuyi uzwi cyane mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe', umusore w'umunyempano ikomeye mu kuririmbira Imana yatangiye imyiteguro y'igitaramo ngarukamwaka 'Pentecost Hymn' azamurikiramo album ye ya kabiri.



Arsene Tuyi yiyemeje ko buri mwaka kuri Pentekote azajya akora igitaramo 'Pentecost Hymn' aho azajya amurika album nshya. Kuri ubu yatangiye imyiteguro y'igitaramo 'Pentecost Hymn 2019' kizaba nubundi kuri Pentekote tariki 09/06/2019. Ni igitaramo azamurikiramo album ye nshya ya kabiri yise 'Icyaremwe gishya'.

Aganira na Inyarwanda.com, Arsene Tuyi yadutangarije ko agashya kari muri 'Pentecost Hymn 2019' ari uko ahishiye abakunzi be album nshya iriho indirimbo 7 nziza cyane. Yagize ati: "Uyu mwaka agashya ni uko iyi album izaba iriho indirimbo nziza rwose nka: Waramutse Rwanda, Imboni y'umuraba, Icyaremwe gishya, Yarazitsinze n'izindi. Kandi ikindi ni uko bizaba ari second concert bivuze ko hari ibyo twigiye muri uyu mwaka ushize. Icyo mbahishiye ni album nshya kandi ndabizeza rwose ko imeze neza."


Arsene Tuyi

Tariki 20 Gicurasi 2018 ni bwo Arsene Tuyi yakoze bwa mbere igitaramo 'Pentecost Hymn'. Cyabereye i Masoro kuri Evangelical Restoration church, kitabirwa n'abantu benshi cyane barimo ababyeyi be mu buryo bw'umwuka ari bo Apotre Masasu na Pastor Lydia Masasu. Muri icyo gitaramo Arsene Tuyi yari yatumiye abahanzi barimo Patien Bizimana na Gaby Kamanzi. Ni igitaramo gikomeye yamurikiyemo album ye ya mbere yitwa 'Umujyi w'amashimwe'.

Apotre Masasu wigishije ijambo ry'Imana muri icyo gitaramo yatangaje ko itorero ayoboye ryiteguye gushyigikira cyane Arsene Tuyi mu muziki we, bakazabimukorera nk'uko babikorera Patient Bizimana n'abandi bahanzi babarizwa muri Restoration church. Yatangaje kandi ko Arsene Tuyi azagera kure cyane mu muziki we kubera indirimbo ze nziza zihembura imitima y'abantu benshi.


Arsene Tuyi mu myiteguro y'igitaramo 'Pentecost Hymn 2019'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND