RFL
Kigali

Georg Solti ayoboye urutonde rw’abahanzi 30 begukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2019 17:03
0


Umuhanzi Sir Georg Solti ari ku gasongero k’abahanzi 30 begukanye ibihembo byinshi bikuru mu muziki bya Grammy Awards. Afite ibihembo 31, icya nyuma yacyegukanye mu 1997 mu cyiciro ‘Best Opera Recording’.



Georg yapfuye kuya 06 Nzeri 1997 ubwo yari mu Majyepfo y’u Bufaransa, yari asanzwe atuye mu Mujyi wa London. Yavutse kuya 21 Ukwakira 1912. Yatangiye gucuranga piyano afite imyaka 6 y’amavuko. Umuvugizi we yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yazize indwara y’umutima yari amaranye igihe.

Grammy Awards ifatwa nk’ibihembo by’ikirenga by’icyubahiro buri muhanzi wese uri mu ruganda rw’umuziki yifuza gukozaho imitwe y’intoki. Benshi mu bahanzi bishimira gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo nibura inshuro imwe.    

Hari bamwe mu bahanzi bagiye bakora amateka akomeye muri iri rushanwa bakegukana ibihembo birenze 20 kuva iri rushanwa ryatangira. Ni kunshuro ya 61 ibi bihembo bitangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uru rutonde ruriho abaraperi bakomeye mu muziki barimo Jay Z ndetse na Kanye West.

Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo byinshi mu muziki:

30. Herbie Hancock (14 Wins)

29. Michael Brecker (15 Wins)

28. Alicia Keys (15 Wins)

27. Adele (15 Wins)

26. David Frost (16 Wins)

25. James Mallinson (16 Wins)

24. David Foster (16 Wins)

23. Sting (16 Wins)

22. Jimmy Sturr (18 Wins)

21. Yo-Yo Ma (18 Wins),

20. Tony Bennett (18 Wins)

19. Aretha Franklin (18 Wins)

18. Paul McCartney (18 Wins)

17. Al Schmitt (20 Wins)

16. Pat Metheny (20 Wins)

15. Henry Mancini (20 Wins)

14. Bruce Springsteen (20 Wins)

13. Kanye West (21 Wins)

12. Vince Gill (21 Wins)

11. Jay-Z (21 Wins).

10. Chick Corea (22 Wins)

9. U2 (22 Wins)

8. Beyoncé (22 Wins)

7. John Williams (24 Wins)

6. Vladimir Horowitz (25 Wins)

5. Stevie Wonder (25 Wins)

4. Pierre Boulez (26 Wins)

3. Quincy Jones (27 Wins)

2. Alison Kraus (27 Wins)

1. Georg Solti (31 Wins).

Georg Solti uri ku mwanya wa mbere.

Alison ku mwanya wa kabiri.

Quincy Jones ku mwanya wa Gatatu.

Pierre ku mwanya wa kane.

Stevie Wonder.

Vladimir

John Williams.

Beyonce.

U2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND