Nsabimana Aimable myugariro waciye muri APR FC ariko akaba yari amaze iminsi muri Minerva Punjab mu Buhinde kuri ubu yatangiye akazi mu ikipe ya Police FC aho yakinnye umukino we wa mbere bagatsindwa ibitego 2-1.
Ibitego bya
Vision FC byatsinzwe na Nkurunziza Etienne na Iradukunda Laurent mu gice cya
kabiri cy’umukino mu gihe igitego cya Police FC cyatsinzwe na Ndayishimiye
Antoine Dominique ku munota wa 32’ w’igice cya mbere ku mupira yahawe na
Mushimiyimana Mohammed.
Nsabimana Aimable (17) yakinaga umukino we wa mbere muri Police FC
Abakinnyi ba Vision FC bishimira igitego
Wari umukino
ikipe ya Police FC yakinnye muri gahunda yo kwitegura umukino bazakiramo AS
Muhanga hatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira tariki ya
18 Gashyantare 2019.
Nsabimana Aimable wahoze muri APR FC yatangiye akazi muri Police FC
Police FC
yakiniye ku kibuga cya Mumena kuko bagomba gutangira kuhamenyera kuko ikibuga
cya Kicukiro batazongera kuhakinira mu minsi y’imibyizi kuko ngo birangaza
abanyeshuri ba IPRC Kigali.
Albert
Mphande umutoza mukuru wa Police FC yari yatangije ikipe n’ubundi ya mbere
asanzwe akoresha mu mikino ikomeye kugira ngo arebe niba iri ku rwego rwo
gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona.
Ndayishimiye Antoine Dominique niwe watsindiye Police FC
Nduwayo
Danny Barthez yari mu izamu. Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe Jean Marie Vianney,
Hakizimana Issa na Manzi Huberto Sinceres bari mu bwugarizi.
Eric
Ngendahimana na Mushimiyimana Mohammed bari hagati mu kibuga bityo Ndayishimiye
Antoine Dominique ari inyuma ya Songa Isaie. Iyabivuze Osee na Hakizimana Kevin
Pastole baca mu mpande.
Hakizimana Issa Vidic myugariro mwiza Police FC ifite muri iyi minsi
Mushimiyimana Mohammed (10) niwe watanze umupira wabyaye igitego
Iyi kipe
yakinaga ariko ukabona bararushwa hagati mu kibuga bitewe n'uko uburyo abakinnyi
bari bahagaze byabonekaga ko harimo imyanya kuko Albert Mphande akoresha
abakinnyi babiri bari hagati abandi bakaba bakinira imbere bitandukanye cyane n’uburyo
Vision FC yakinaga uburyo bukoresha abakinnyi batatu hagati bahahora
badatatana.
Vision FC ifite abakinnyi babonana neza mu kibuga
Nzabanita David yinjiye asimbuye muri uyu mukino
Bitewe nuko
Police FC yari ifite abakinnyi benshi bakinira imbere byaje kubaha amahirwe y’igitego
ku mupira Mushimiyimana Mohammed yahaye Ndayishimiye Antoine Dominique agahita
ayibyaza umusaruro ku munota wa 32’.
Muvandimwe JMV myugariro wa Police FC
Nyuma y’iki
gitego ikipe ya Vision FC yaje kwisanga mu mukino bityo batangira gukina
imipira miremire ica mu mpande bityo banabona igitego ku munota wa 64’
gitsinzwe na Iradukunda Laurent wahoze muri Musanze FC mbere y'uko Nkurunziza
Etienne yungamo ikindi ku munota wa 78’ nyuma y’uburangare bwabaye mu bugarira
ba Police FC bityo Nduwayo Danny Barthez wari mu izamu akikanga ko bari
baraririye.
11 ba Vision FC babanje mu kibuga
Mu gukora
impinduka banaha abandi ngo bakine nibwo Nsabimana Aimable yinjiye mu kibuga
asimbura Manzi Huberto Sinceres mu mutima w’ubwugarizi.
Iyabivuze
Osee yasimbuwe na Jean Paul Uwimbabazi, Hakizimana Kevin Pastole asimburwa na
Niyibizi Vedaste mu gihe Ishimwe Issa Zappy yahaye umwanya Mpozembizi Mohammed.
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Mushimiyimana
Mohammed uhagaze neza hagati mu kibuga ha Police FC yasimbuwe na Nzabanita
David, Cyubahiro Janvier asimbura Songa Isaie wakunze guhusha ibitego byabazwe,
Eric Ngendahimana asimburwa na Ndayisaba Hamidou, Ndayishimiye Antoine
Dominique aha umwanya Usabimana Olivier, Muvandimwe Jean Marie Vianney
asimburwa na Niyondamya Patrick naho Nduwayo Danny Barthez aha umwanya
Bwanakweli Emmanuel. Hakizimana Issa yasimbuwe na Muhinda Bryan.
TANGA IGITECYEREZO